Umunyamideli w’umunyarwanda Kirezi Kentha kuri ubu ubarizwa muri London kubera impamvu z’akazi, yahuye na Kate Middleton umugore wa Prince William uri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Se mu bafata intebe y’u Bwami bw’u Bwongereza.
Kate Middleton ni bwo yitabiriye ibirori by’imideli
byarimo abanyabigwi batandukanye mu ruganda rw’imideli mu Bwongereza aho
yanatanze igihembo mu izina ry’Umwamikazi Elizabeth yari ahagarariye.
Ibi birori byabereye mu nzu ndangamateka y’abanyamideli
iherereye mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London. Kate usanzwe ari umunyabigwi
mu mideli igihembo yatanze yagishyikirije Saul Nash ukomeje kwerekana ubuhanga
bukomeye.
Iki gihembo gitangwa n’Umwamikazi ubusanzwe cyatangiye
gutangwa ku bahangamideli mu myaka 5 ishize kubera uruhare bakomeje kugenda bagira kuva Umwamikazi Elizabeth II yafata ingoma.
Muri ibi birori Kate yaserutsemo yambaye ikanzu yo mu
ibara ry’icyatsi ifite umukandara mu nda, ikaba yaratunganijwe n’umuhangamideli witwa
Edeline Lee yahuye n’abahangamideli batandukanye bakomeje kwigaragaza kandi
batanga icyizerere cy'ahazaza h’uruganda rw’imideli.
Yahuye kandi n’umunyamakuru Edward Enninful uri mu bakomeye mu mideli
unashinzwe imikorere y’abandi banyamakuru mu kinyamakuru rurangiranwa mu
mideli cya Britisg Vogue.
Mu bandi bagiriwe ubuntu bwo guhura na Kate umugore w’Igikomangoma William uri ku mwanya w’imbere mu bahabwa amahirwe yo kuba bafata
intebe y’ubwami bw’u Bwongereza mu gihe icyo ari cyose, ni umunyamidelikazi w’umunyarwanda
Kirezi Kentha.
Kirezi Kentha
akaba ari umwe mu banyamideli bakiri bato batanga icyizere cy'ahazaza mu mideli
y’u Rwanda ariko kuri ubu utuye mu Bwongereza aho afitanye amasezerano n'imwe mu
nzu mpuzamahanga zireberera inyungu z’abanyamideli izwi nka ‘British and Paris
Models Agencies’.
Mu Rwanda, Kirezi kandi ni umwe mu bagize Webest
Models Agency iri mu nzu zireberera inyungu z’abanyamideli zikomeye yashinzwe n’abarimo
Franco Kabano.
Nash washyikirijwe igihembo na Kate, ni umuhangamideli
ariko na none akaba n'inararibonye mu bijyanye no gufasha abayimurika abigisha
uko batambuka n’ibindi.
Igihembo Kate yatanze kikaba cyaherukaga gutangwa muri Gashyantare 2018 ubwo Umwamikazi w’u Bwongereza yitabiraga London Fashion Week, icyo gihe Lucy Price akaba yaragishyikirije umuhangamideli Richard Quinn mu izina ry'Umwamikazi Elizabeth.
Mu 2019 Camilla ni we wagitanze, mu 2020 ho kikaba cyaratanzwe
na Princess Anne naho mu mwaka wa 2021 cyatazwe na Sophie. Iteka iki gihembo gitangwa n’abanyamuryango
b’Ubwami bw’u Bwongereza.
Kate Middleton yaserutse mu ikanzu y'icyatsi yajyanishije n'inkweto
Ashobora kuba Umwamikazi kimwe n'uko Umugabo we yaba Umwami isaha yose
Saul Nash wegukanye igihembo cya Queen Elizabeth II
Kirezi Kentha usutse ibituta ubwo yahuraga na Kate Middleton
TANGA IGITECYEREZO