RFL
Kigali

Noam Emeran ufite uburenganzira bwo gukinira u Rwanda yongereye amasezerano muri Manchester United

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:4/05/2022 18:50
0


Rutahizamu uca ku mpande muri Manchester United, Emeran Noam, ufite uburenganzira bwo gukinira ikipe y'igihugu y' u Rwanda (Amavubi) yongereye amasezerano y'imyaka ibiri.



Uyu musore w'imyaka 19 y'amavuko afite umubyeyi (Nkusi Flitz Emeran) wakiniye Amavubi mu myaka ya mbere y'ikinyejana cya 21.

Amakuru yo kongera amasezerano kwa Noam Emeran yatangarijwe ku rubuga 'website' rwa Manchester United, ubwo havugwaga abakinnyi bato bamaze kongerera amasezerano iyi kipe ikinira kuri Old Trafford.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino, ikipe ya Ipswich Town ikina muri Shampiyona y'icyiciro cya gatatu mu Bwongereza, yasabye Manchester United kuyitiza uyu mukinnyi, ariko bayima amatwi.

Mu biruhuko bya Shampiyona biheruka muri Mata 2022, Noam yahawe umwanya akorana imyitozo n'abo mu ikipe nkuru ya Manchester United yitwara neza, aho bivugwa ko ashobora kuzazamurwa mu ikipe nkuru muri 2023.

Ikinyamakuru 'The Hard tackle' giherutse kwandika ko amakipe ya Augsburg na Werder Bremen yo mu Budage yifuza gutizwa uyu rutahizamu wavukiye mu Bufaransa.


Noam Emeran

Uyu musore wambara Numero 57 yatangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi aho ababyeyi be bari batuye mu buto bwe, aca muri L’Entente Sannois Saint-Gratie mbere yo kujya muri Amiens mu Bufaransa.

Muri 2019, Noam yari atarakinira ikipe nkuru ya Amiens ariko ntibyabujije Manchester United kumutera imboni igahita imusinyisha imyaka itatu, ari nayo amaze mu Bwongereza.

Uyu musore yakiniye ikipe y' u Bufaransa mu batarengeje imyaka 16 muri 2017 ariko ntibikuraho ko afite uburenganzira kuko umubyeyi we (nyina) ari umunyarwandakazi byongeyeho ko na se yagize ubwenegihugu bw' u Rwanda akanakirina Amavubi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND