RFL
Kigali

Peace Cup 2022: Hazaca uwambaye! APR FC yasanze Rayon Sports muri 1/2 nubwo yakozwe mu jisho na Marines FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2022 17:42
0


Nubwo yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, ntibyabujije APR FC kuyisezerera ku giteranyo cy'ibitego 2-1 mu mikino yombi, isanga mucyeba wayo w'ibihe byose Rayon Sports muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro 2022.



Uyu mukino wahuje amakipe bakunda kwita abavandimwe kubera umubano w'igihe kirekire usanzwe ubaranga, wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo.

Umukino ubanza wabereye mu karere ka Rubavu wari warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, gusa Marines FC yagerageje kugera imbere y'izamu rya APR FC kenshi ndetse inarema uburyo butandukanye bw'ibitego kurusha APR FC.

APR FC nk'ikipe nkuru yageragezaga guhererekanya neza mu kibuga hagati ariko uburyo bwo gutsinda buba bucye.

Amakipe yombi yakomeje gukinira umupira mu kibuga hagati ariko Marines FC ikagaragaza itandukaniro hagati yayo na APR FC bita mukuru wayo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 0-0.

Marines FC yatangiye igice cya kabiri n'ubundi isatira izamu rya APR FC ndetse inayirusha kubonana neza mu kibuga hagati ari nako igerageza gushaka uburyo bwo gufungura amazamu.

Ku munota wa 65 ku ishoti rikomeye Mugiraneza Flodouard yafunguye amazamu atsindira Marines FC igitego cya mbere.

Marines FC yakomeje gukina neza igerageza gushaka igitego cya kabiri ariko amahirwe aba macye.

APR FC wabonaga idashaka gukina yitanga nkuko bisanzwe, ntiyabonye amahirwe menshi yo kugera imbere y'izamu rya Marines FC.

Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye Marines FC iyoboye umukino ku ntsinzi y'igitego 1-0, umusifuzi yongeraho iminota 3.

Iminota 3 yongeweho nta mpinduka yigeze itanga, umukino urangira Marines FC itsinze APR FC igitego 1-0.

Marines FC yakoze amateka yo gutsinda APR FC kuko bidakunze kubaho (ni imbonekarimwe) nubwo bitayihaye amahirwe yo gukomeza muri 1/2.

Nubwo yatsinzwe, APR FC yakatishije iyike y'imikino ya 1/2 itsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Muri 1/2 APR FC izahura na mucyeba Rayon Sports yasezereye Bugesera FC ku wa Kabiri iyitsinze ibitego 3-0.

APR FC yasezereye Marines FC mu gikombe cy'Amahoro iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi

APR FC yasanze Rayon Sports mu mukino w'abakeba no mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND