Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora ikigo Rwanda Inspiration Back Up gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),
Dr Murangira Thierry yabwiye INYARWANDA ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje
ibyaha bitatu (3) Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] akurikiranyweho.
Ibyo byaha ni: Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato
(rape) gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 10-15 hakiyongeraho
n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M (1,000,000 Frw - 2,000,000 Frw).
2. Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku
gitsina (gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 5-7), hakiyongeraho
n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1-2 Frw.
Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano
mpuzabitsina (gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 1-2, hakiyongeraho
n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 100,000 Frw -200,000 Frw).
Akaba akekwa kuba yarabikoze mu bihe bitandukanye,
abikorera bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe
bitandukanye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwasabye ‘abantu kugendera
kure ibi byaha’, kuko ntawe uzihanganirwa igihe cyose azaba yagaragaweho ibi
byaha’.
RIB yasabye kandi abantu bashobora kuba barakorewe
Ihohoterwa nk'iryo rishingiye ku gitsina bakaba barabicecetse kubera gutinya, ko
bakwegera RIB bagatanga ikirego.
Dr Murangira ati “Ntabwo ibi byaha byashira ababikora
badahanwe".
RIB yihanangirije kandi abakoresha Imbuga nkoranyambaga
(Social Media users) baha inkwenene, umuntu wese uba watanze ikirego
cy’ihohoterwa yaba yarakorewe, nk'aho atashimiwe igikorwa cyiza nk'icyo cyo
kudahishira icyaha cy’ubugome nk'icyo, ahubwo agahabwa ‘inkwenene'.
Dr Murangira ati “Ntabwo ari byo, ibi bintu bikwiriye gucika. Usibye no kuba ari n’imico mibi ni n’icyaha cyo kubangamira iperereza kandi gihanwa n’amategeko.”
Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] yatawe muri yombi ku wa
26 Mata 2022
TANGA IGITECYEREZO