RFL
Kigali

“Bizakomeza kuba ubuntu ariko abacuruzi na za Leta bazajya bishyura” Elon Musk avuga ku ikoreshwa rya Twitter nyuma yo kuyigura

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/05/2022 16:02
0


Kuri uyu munsi Elon Musk utunze amafaranga menshi kurusha abantu bose bo ku Isi basaga Miliyari 7.8, yatangaje ko agiye gusarura akayabo mu banya-politike n’abacuruzi nyuma y'uko aguze Twitter asaga Miliyari $44. Yavuze ko inzira zo kugura Twitter nizirangira azahita atangiza iki gikorwa.



Bwana Elon Musk ni umugabo ufite imyaka igera kuri 50, akaba yaravukiye akanakurira muri Africa y'Epfo aza kuhava ubwo yigaga mu mwaka wa 1 wa Kaminuza. Kuri ubu ni we utunze amafaranga menshi ku Isi, akagira n'ibigo byinshi kandi bikomeye mu Isi mu ikoranabuhanga ari byo Tesla, Space X, The Boring Company na Twitter aheruka kugura.

Iyo uvuze Elon Musk, abahanga n'abacuruzi bumva umugabo w'agatangaza kandi ufite ubwenge n’ubukaka mu gucuruza ku rwego ruhanitse. Magingo aya, inkuru igezweho ku Isi ni umushinga uyu mugabo yatangije abantu benshi bavuga ko ari gukina, gusa bikaza kurangira awushyize mu bikorwa.

Umushinga wa Elon Musk wo kugura Twitter ubu urenda kugera ku iherezo ndetse uyu mugabo avuga ko mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye azahita atangira guca amafaranga abacuruzi na Leta zizaba zikoresha urubuga rwa Twitter.

Ubwo Elon Musk yavuga ku gikorwa kizakurikiraho ubwo azaba amaze gukorana amasezerano yo kugura Twitter ku kayabo ka Miliyari $44, yavuze ko azahita akurikizaho guca amafaranga abakire n’abanya-politike bakoresha Twitter. Yavuze ko atazigera aca n'urumiya rubanda rugufi ahubwo ko bo bazakomeza gukoresha Twitter ku buntu nk'uko byari bisanzwe.

Mu magambo ye Elon Musk yagize ati: ”Gukoresha Twitter bizakomeza kuba ubuntu nk'uko byari bisanzwe ku bantu basanzwe, gusa bizaba ikiguzi ku bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibya za Leta”

Elon Musk ni we muntu ukize kurusha abandi bose ku Isi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND