RFL
Kigali

Sergio Ramos yashimiye u Rwanda ku buryo rwamwakiriye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/05/2022 14:10
0


Myugariro wa PSG Sergio Ramos yashimiye u Rwanda ku buryo rwamwakiriye ndetse n'ibihe byiza yahagiriye.



Sergio Ramos ndetse na bagenzi batatu bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain barimo Navas, Draxler na Thilo Kehrer bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki 29 Mata baje muri gahunda ya Visit Rwanda.

Aba bakinnyi bagize ibihe byihariye kandi by'ingenzi mu ruzinduko rwabo nk'aho bagiye muri Parike y'inyamaswa bahabona inyamanswa zitandukanye zirimo Intare, Inzovu, imparage ndetse n'izindi nyamaswa.

Kuri uyu wa mbere aba bakinnyi bahuye n'abafana ba PSG ndetse n'abana baba mu irerero ryayo rikorera i Huye. Nyuma y'iki gikorwa aba bakinnyi bahise bafata indege basubira mu Bufaransa ndetse bajyana akanyamuneza kenshi.

Ku rubuga rwa Instagram Sergio Ramos akoresha, yashimiye u Rwanda ndetse n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere RDB. Yagize ati" Murakoze Visit Rwanda ndetse mwarakoze cyane  Rwanda."

Abakinnyi ba PSG bari kumwe n'abana baba mu irerero rya PSG

Aba bakinnyi bari bafite uruzinduko rw'iminsi 3

Ramos aganira n'abana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND