Nyuma y'urupfu rwa Mino Raiola abakinnyi yari ahagarariye barajya he, barabaho gute?

Imikino - 02/05/2022 12:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y'urupfu rwa Mino Raiola abakinnyi yari ahagarariye barajya he, barabaho gute?

Mino Raiola wari uhagarariye abakinnyi batandukanye ku mugabane w'iburayi mu cyumweru gishize yitabye Imana, bisiga urujijo ku bakinnyi yari ahagarariye.

N'ubwo yari abitswe inshuro zigera kuri ebyiri, ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata amakuru yasakaye Isi yose ko Mino Raiola wari usanzwe ahagararira abakinnyi batandukanye ku Isi yitabye Imana azize indwara y'ibihaha.

Uyu mugabo w'imyaka 54 y'amavuko yitabye Imana yari amaze kubaka ubwami mu isoko ry'umupira w'amaguru aho yari afite abakinnyi areberera ibijyanye n'amasezerano mashya, barimo Zlatan Ibrahimovic, Erling Haaland, Paul Pogba na Gianluigi Donnarumma.

Mino yahoraga ashaka amasoko y'abakinnyi 

Isi yose ikomeje kwibaza umuntu uri bufate mu biganza aba bakinnyi nyuma yo gutakaza umugabo wari uzwiho guhenda amakipe agamije inyungu z'abakinnyi. Nk'uko tubicyesha urubuga rwa Forbes, Raiola yabarirwaga amafaranga asaga Miliyari 84.7 z'amadorali yakuye muri uyu mwuga ndetse akaba aza mu bagabo batanu bakomeye bazwiho guhagararira abakinnyi. Mu gihe yamaze muri uyu mwuga Mino Raiola yakoze amasoko arengeje Miliyari 847.7 z'amanyarwanda.

Raiola yari afite ikipe y'abantu basaga batatu bakoranaga barimo Rafaela Pimienta wari umunyamategeko we ndetse banakoranye imyaka isaga 20, bivugwa ko uyu Rafaela ari inkingi ya mwamba mu iterambere rya Mino Raiola. Vincenzo Raiola Mubyara wa Raiola na Jose Fortes aba bakoraga mu buzima bwa minsi yose kuko bari bashinzwe kujya impaka ku bijyanye n'igura n'igurisha ndetse aba bagabo ntibasinziraga iyo isoko ry'abakinnyi ryabaga rifunguye.

Mino yari inshuti cyane na Zlatan 

Marca ducyesha iyi nkuru yanditse ko abantu bari hafi ya Raiola bavuga ko umuryango wa nyakwigendera ari wo uzakomeza gukurikirana inyungu z'abakinnyi yari afite mu maboko. Muri abo bakinnyi harimo Ibrahimovic ushobora gutandukana na As Milan, ukongeraho Pogba uri gushaka ikipe kandi akazagenda ku buntu.


Yagurirshije Pogba muri Manchester United 


Mino apfuye atagurishije Haaland


Bamwe mu bakinnyi yari afite mu biganza

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...