Mu mpera z'icyumweru gishize habaye ibikorwa bitandukanye birimo na Siporo Rusange yitabiriwe n'abarimo Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame. Perezida Kagame yakoreye iyi Siporo Rusange mu Biryogo muri Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali agaragara yakirana urugwiro umwana muto wari ugaragarije abo bari kumwe ko ashaka gusuhuza Umukuru w'Igihugu.
Ku Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022 mu masaha ya mu gitondo ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'Abanyakigali muri Siporp Rusange yagaragayemo udushya dutandukanye. Agashya ka mbere ni uko Madamu Jeannette Kagame yakoranye iyi Siporo Rusange n'abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bakaba barayikoranye nyuma y'iminsi 7 abakiriye bakagirana ibiganiro.
Akandi gashya ni uko Umukuru w'Igihugu yakoreye Siporo Rusange mu gace ka Biryogo muri Nyarugenge kabarizwamo umuhanda utagendwamo n'imodoka (Car Free Zone), aha akaba ari naho yafotorewe ifoto ari kumwe n'umwana muto cyane wamuhobeye cyane ubona yizihiwe no gusuhuza Perezida Kagame. Iyi foto iraza ku isonga mu mafoto ari guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bari kuvuga ko 'Perezida Kagame ari umubyeyi wa bose'.
Indi foto nayo yafatiwe muri Siporo Rusange ikanyura benshi bayibonye, ni iy'umwana muto cyane ugaragara ari gukorana siporo n'umugabo wambaye umupira w'ikipe ya Arsenal Fc, barimo kwiruka mu muhanda rwagati. Uyu mwana agaragara ashishikariye gukora siporo, bikaba byaba isomo ku bantu bakuru badaha agaciro gukora Siporo. Umukoresha wa Twitter witwa Patrick Irakoze, yafashe izi foto zombi arandika ati "Sinzi impamvu ntari guhaga kuzireba. Siporo ni ubuzima".
Izindi foto zahererekanyijwe cyane mu mpera z'icyumweru gishize ni iz'Ibihe byari bibayeho bwa mbere mu Rwanda aho Umufasha w'Umukuru w'Igihugu, Madamu Jeannette Kagame, yakiriye abakobwa 7 babaye ba Miss Rwanda, Ibisonga byabo n'Abandi bitabiriye iri rushanwa, akagirana nabo ibiganiro byuje impanuro. Aba bakobwa biyemeje gushyira mu ngiro inama bagiriwe.
Reka twitse ku ifoto yahize izindi!
Umunyamakuru wa RBA Gloria Mukamabano yafashe ifoto ya Perezida Kagame ahobeye wa mwana bahuriye mu Biryogo, agaragaza ko Perezida Kagame ari umubyeyi wa bose. Mushi Ernest nawe yanditse ati "Umubyeyi". Nta bwoba Wellars ati "Nanjye icyampa nkisubirira kuba umwana muto nkanagera muri 'Car free day' nkihoberera Umukuru w'igihugu", Suedi Ntibirindwa ati "Umubyeyi nyawe abana baramusanga, bamenya ibiganza byuje urukundo bakabisanga."
Undi ati "Uyu mwana azi guhitamo neza inshuti nyayo kabisa". Nganji ati "N'abato bakunda Inkotanyi cyanee". Joan Claude Nsengimana ati "Ari kumwifuriza kugera ikirenge mu cye". Claude Karangwa [Mwene Karangwa] yafashe amashusho ya Televiziyo Rwanda agaragaramo Perezida Kagame asuhuza uyu mwana, arandika ati "Umwana ni umutware". JMV Mwumvira yavuze ko ntacyo Perezida Kagame yakwima abo yagabiye. Ati "Ese uwaguhaye amata yakwima iki kindi?". Yongeye ati "A father of a nation" [Papa w'igihugu]. Undi ati "Kabisa kuba umubyeyi nicyo bivuze".
Ifoto ya mbere: Perezida Kagame yarembuje umwana washakaga kumusuhuza, araza barahoberana
Ifoto ya 2: Uyu mwana uri gukora Siporo nta kindi kimurangaza, yashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
Ifoto ya 3: Madamu Jeannette Kagame hamwe na ba Nyampinga mu biganiro byitabiriwe n'abarimo Ange Kagame
Ifoto ya 4: Uburyo Madamu Jeannette Kagame yaganiraga na Lieutenant Arielle I. Sekamana bahuje urugwiro byashimishije benshi
Ifoto ya 5: Miss Naomie na Miss Muheto bishimiye cyane gukorana Siporo na Madamu Jeannette Kagame
Guverineri Habitegeko ari mu bakunze ifoto ya Perezida Kagame asuhuza umwana muto
ANDI MAFOTO YIHARIYE ICYUMWERU GISHIZE:
Miss Muheto na bagenzi be ubwo bari bagiye guhura na Madamu Jeannette Kagame
TANGA IGITECYEREZO