Kigali

J. Cole na Beyonce ku rutonde rw’ibyamamare 5 bigoye kwaka ikiganiro mu itangazamakuru

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/05/2022 19:40
0


Umuraperi uherutse mu Rwanda J. Cole, burya ari mu byamamare ku isi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigoye kwaka ikiganiro mu itangazamakuru, kimwe na Beyonce uhamya ko ntacyo byongerera umuntu mu mwuga we.



Kuba icyamamare bisaba ibintu bitandukanye, kimwe muri byo ni ukuba abantu bahora bakurikirana aho unyuze hose. Abapaparazzi ahantu hose bashaka amakuru aboneye n’ataboneye, ibyo uvuze bisobanurwa uko biri n’uko bitari.

Kimwe mu bintu kandi ibyamamare biba bisabwa akenshi ni ugutanga ibiganiro ku ngingo zitandukanye mu binyamakuru no mu nama zinyuranye, ariko n’ubwo bimeze gutyo hari ibyamamare ku isi bigoye kuba wabasha kubona.

Muri abo harimo nka Beyonce, Taylor Swift na J. Cole aba bamaze kugaragaza ko rwose ibyo gutanga ibiganiro atari ibintu byabo, bikaba binagoye kuba umuntu uwo ariwe wese yamenya iby’ubuzima bwabo. Hano INYARWANDA tukaba twabateguriye ibyamamare 5 bigoye kubona bitanga ikiganiro, n’icyo bavuga kugutanga ibiganiro.

Nicolas Cage

Kuvuga ko umukinnyi kabuhariwe muri filimi Nicolas Cage adakunda gutanga ibiganiro si ukubeshya, kuko yamaze imyaka 14 adatanga ikiganiro na kimwe kuri televiziyo.

N’ubwo ajya aganira n’ibinyamakuru byandika, ariko biragoye kubasha kuvugana nawe mu buryo bw’imbona nkubone habe no mu kwamamaza filimi yakinnyemo cyangwa yatunganije.

BeyonceMu ntangiriro z’umuziki wa Beyonce  yakoze ibiganiro byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye, ariko kugeza ubu kumubona bisigaye bigoye kuko ubuzima bwe yabugize ibanga.

Ibi bikaba byaratangiye nyuma yo gushyira hanze Album ye yo mu mwaka wa 2013 mu mwaka wa 2014. Yabisobanuye avuga ko burya icy’ingenzi ari ibihangano umuhanzi aha abafana be kuko ibindi birimo uko yaraye n’uko yiriwe atari ngombwa, kuko ntacyo byongera kugukunda cyangwa kwanga ibihangano bye.

Taylor SwiftMu ruhande rumwe mu mwuga wa Taylor Swift yahagaritse burundu gutanga ibiganiro, ubwo habonekaga amahirwe yo kumubaza ku cyemezo mu kiganiro na Apple Music.

Yagize ati:”Ibi nabitangiye ngira ngo mbone umwanya neza wo gushyira Album yanjye ‘Reputation’ ku murongo, ariko na nyuma yayo byarangiye nsanze kujya mu  bitangazamakuru nta kamaro bifite kuko atari umwenda mbereyemo umuntu uwo ariwe wese.”

The Weekend

The Weekend ari mu bahanzi bakunzwe kandi batangaje ku isi kuva yakwinjira mu muziki n’ibiganiro mbarwa yatanze mu itangazamakuru, bikaba ari ibintu yiyemeje kuva mu gutangira kwe avuga ko azagerageza kubaho ubuzima bunyuranye n’ubw’abandi bahanzi, cyane ko yabonaga nta gishamaje kuri we kindi akwiye kujyana mu itangazamakuru.

J ColeUyu muraperi uheruka mu Rwanda yigeze kumara imyaka igera kuri 4 atagaragara habe namba mu itangazamakuru, ibintu yasobanuye avuga ko muri icyo gihe cyose aribwo yize ko gutanga ibiganiro atari ngombwa kuko abifuje kumenya uko ahagaze, aho aherereye ari mbarwa muri iyo myaka yose yamaze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND