RFL
Kigali

Harmonize yatawe muri yombi i Nairobi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2022 13:32
0


Umuhanzi w’umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali [Harmonize] uri mu bakomeye mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yatawe muri yombi mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi yitwa Kileleshwa.



Televiziyo NTV yo muri Kenya, yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, ko uyu muhanzi yafunzwe na Polisi nyuma yo gufatanwa ‘amafaranga yabonye yitwaje ibinyoma’.

Ni nyuma y’uko kompanyi ya Melamani Limited isanzwe itumira abahanzi bo muri Tanzania gutaramira muri Kenya, itanyuzwe n’uburyo uyu muhanzi yitwaye mu gitaramo, igahitamo kujya kumurega kuri polisi.

Ibinyamakuru byo muri Kenya, byanditse ko hari ibitaramo byari kubera mu tubyiniro Harmonize atigeze aririmbamo, kandi yishyuwe amafaranga yose.

Yagombaga kuririmbira Kenyatta International Convention Centre (KICC), Captains Lounge, Cocoricco n’ahandi byose bikaba ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022.

Yagombaga kuririmba isaha imwe n’igice ahitwa Captains Lounge ariko yaririmbye iminota 5 gusa. Ibi byarakaje bikomeye abateguye ibi bitaramo.

Harmonize yageze muri Kenya, ku wa Gatanu yagombaga kuhava kuri iki Cyumweru. Yatawe muri yombi yitegura kuva muri iki gihugu.

Kuwa Gatanu, uyu muhanzi yishimanye n’abakunzi be muri zimwe muri club zo muri Nairobi.

Umunyarwenya Eric Omondi wari kumwe na Harmonize, yavuze ko ‘abafana bitiranyije icyo Harmonize yari yagiye gukora mu kabyiniro’.

Uyu munyarwenya yavuze ko Harmonize yagombaga guhura n’abafana be bakaganira, ibizwi nka “meet and great”. Avuga ko abantu bakwiye gutandukanya igitaramo no guhura n’abafana bagasangira.

Eric Omondi yavuze ko Harmonize atari kuririmba muri aka kabyiniro, ko ibyo yakoze ari umusogongero yatanze.

Ati “Abantu bakomeje gusaba Harmonize ko yabaririmbira, arabyemera aririmba zimwe mu ndirimbo. Mu gitondo nabwo dufite ahandi azajya mu tubyiniro, ariko ntabwo azaririmba cyereka abaye abishaka. Ntagomba kubwirizwa icyo gukora.” 

Umuhanzi Harmonize yatawe muri yombi i Nairobi ashinjwa kuririmba umwanya muto mu bitaramo 

Eric Omondi wari kumwe na Harmonize, yavuze ko uyu muhanzi yagiye mu tubyiniro atagiye kuririmba ahubwo kwari uguhura n’abafana be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND