Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuwa kabiri ari umunsi w’akazi, mu gihe benshi bari bazi ko ari ikuruhuko.
Mu butumwa bwatanzwe binyuze kuri Twitter, Minisiteri y’abakozi
yagize iti: “Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, iramenyesha abakoresha n’abakozi
bose bo mu nzego za Leta n’abo mu nzego z’abikorera ko kuwa kabiri tariki 03
Gicurasi ari umunsi w’akazi”.
Iri tangazo ryagiye hanze nyuma y’aho abantu
batandukanye batekerezaga ko ku munsi wo
kuwa mbere no kuwa kabiri ari iminsi y’ikiruhuko.
Umunsi mukuru w’abakozi wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi
buri mwaka. Iyo umunsi mukuru wahuriranye na weekend, ku munsi w’akazi ukurikiyeho hatangwa ikiruhuko. Kuwa mbere tariki 2 Gicurasi 2022, biteganyijwe ko ari
umunsi wo gusoza igisibo ku basiramu bose, aho hatangwa konje.
Nk’uko bigaragara mu igaseti ya Leta No11 yo kuwa 13/3/2017 ku rupapuro rwayo rwa 27, havuga ko iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko ihuriranye, umunsi ukurikiyeho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe muri iyo minsi ibiri y’ikiruhuko rusange yahuriranye, nk’uko byibukijwe n’umuturage witwa Uwamungu Jean Baptiste watanze igitekerezo ku butumwa (Twitter) bwatanzwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, asaba gusobanurirwa neza.
Biteganyijwe ko ku munsi wo ku wa mbere ari umunsi w’igisibo
ku basiramu bose bo mu Rwanda no ku isi, mu gihe kuwa kabiri ari umunsi w’akazi
nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi.
Itangazo rya Minisiteri y'abakozi ba Leta n'Umurimo ryanyujijwe kuri konti ya Twitter.
TANGA IGITECYEREZO