Umunyamakuru Kalisa Bruno bakunze kwita Taifa wakoraga ikiganiro cy'imikino kuri Radio Fine FM, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho agiye gutura.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, nibwo Bruno Taifa n'umuryango bafashe
rutemikirere berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye gukomereza
ubuzima ndetse n'imibereho mishya. Ibi bije nyuma yo kubona ibyangombwa byose
byemerera uyu muryango kuba abaturage bashya muri Amerika. Bruno yari umaze
amezi atandatu akora kuri Radio Fine FM mu kiganiro Urukiko rw'ubujurire, aho
yakoranaga na bagenzi be barimo Sam Karenzi na Axel Horano.
Taifa
Bruno agiye hashize igihe kigera ku cyumweru ikiganiro yakoragamo Urukiko
rw'ubujurire gihagaze, aho Ubuyobizi bwa radio Fine FM bwatangaje ko iki kiganiro
kizagaruka mu isura nshya. Kalisa Bruno ajyanye n'umufasha we Ingabire Yvette
basezeranye kubana mu 2019, ubwo uyu munyamakuru yakoraga kuri City Radio. Taifa
kandi yakoze ku maradiyo arimo Contact FM, City Radio, Radio 10 na Fine FM
agiye yari abereye umunyamakuru.
Taifa n'umuryango we berekeje muri Amerika
Bruno yagiye kuri Fine FM avuye kuri Radio 10
TANGA IGITECYEREZO