RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Lous and the Yakuza yasinye muri Label ya Jay-Z

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2022 12:32
0


Umunyarwandakazi uba i Bruxelles mu Bubiligi, Marie-Pierra Kakoma [Lous and the Yakuza], yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano yo kurebererwa inyungu n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ikomeye ku Isi, Roc Nation y’umuraperi Shawn Corey Carter [Jay-Z].



Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, mu kiganiro “Say Waaad?. Uyu mukobwa ukunzwe mu muziki w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa, yavuze ko hashize hafi ukwezi atangiye gukorana na Label ya Jay Z by’igihe kirekire.

Ati “Yego! Nibyo namaze gusinya [Muri Label] mu kwezi gushize cyangwa mu byumweru bitatu bishize.” Umunyamakuru yamubajije niba ari Label ya Jay-Z ari kuvuga, ati ‘Yego niyo.”

Lous and the Yakuza uheruka mu Rwanda muri Mutarama 2021, yavuze ko ashimishijwe no kuba ari umwe mu bahanzi bafashwa na Label ya Jay-Z, kandi ako atewe ishema n’urugendo yateye mu buzima.

Yavuze ko akunda umuziki wa Jay-Z kandi ko batarahura. Ariko ko yahuye na Jay Brown. Inzu y’umuziki ifasha abahanzi ya Roc Nation yashinzwe na Jay-Z ndetse na Jay Brown.

Iyi kompanyi y’umuziki kuva mu 2008 yakoze amazina y’abahanzi bakomeye ku Isi nka Rihanna, Rita Ora n’abandi. Ihabwa kuyobora ibirori bikomeye ku Isi birimo nk’igitaramo cy’umukino wa Super Bowl cyaririmbyemo ibyamamare muri muzika Shakira na Jennifer Lopez n’abandi.

Lous and the Yakuza wasinye muri Roc Nation yamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka wa 2019 binyuze mu ndirimbo ‘Dillemme’.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 akomoka kuri Se w’Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Nyina w’Umunyarwandakazi.

Aherutse gutorwa nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi mu bihembo bya Red Bull Elektropedia Awards 2021, ndetse mu minsi ishize Forbes yamushyize mu rubyiruko rutanga icyizere rutarageza imyaka 30 rukorera i Burayi.

Ku wa 20 Gicurasi 2022, Lous and the Yakuza yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yahawe ikiraka cyo gushyira mu rurimi rw’Igifaransa umuvugo Amanda Gorman yavuze mu irahira rya Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe yagaragaje ifoto ye afite mu ntoki kopi y’umuvugo witwa ‘The Hill Climb’ wa Amanda Gorman yashyize mu rurimi rw’Igifaransa awita ‘La Colline que nous gravissons’.

Yanditse avuga ko atarabasha kwiyumvisha ko ariwe washyize mu gifaransa uyu muvugo wa Amanda, ashima abarebereye uyu mushinga barimo Sophie de Closests umuyobozi w’icapiro Editions Fayard.

Amanda Gorman yanditse amateka avuguruye mu buzima bwe ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 20 Mutarama 2021, ubwo yavugaga umuvugo yise ‘The Hill we Climb’ mu muhango w’irahira rya Perezida Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 46, Joe Biden.

 

Lous and Yakuza yatangaje ko yamaze gusinya muri Roc Nation ya Jay-Z 

Uyu mukobwa kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ko ari muri iyi Label 

Lous yavuze ko ashimishijwe no kuba ari umwe mu bagiye kujya bafashwa na Label ya Jay-Z 

Jay-Z yagize uruhare rukomeye kuzamura benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi binyuze muri Label yashinze n’ubundi buryo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DILEMME’ YA LOUS AND THE YAKUZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND