Bwa mbere Madamu Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga 7, ibisonga byabo n'abandi bitabiriye Miss Rwanda-AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 28/04/2022 11:09 PM
Share:
Bwa mbere Madamu Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga 7, ibisonga byabo n'abandi bitabiriye Miss Rwanda-AMAFOTO

Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022 ni bwo hatangajwe ko Madamu Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga b'u Rwanda bagera kuri barindwi bari kumwe n'ibisonga byabo ndetse n'abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Amakuru yo guhura kwa Madamu Jeannette Kagame n'aba Nyampinga yatangarijwe ku rukura rwa Twitter rwa Madamu Jeannette Kagame Umufasha w'Umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame ku mugoroba w'uyu wa Kane, gusa InyaRwanda.com yamenye ko yakiriye aba bakobwa ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ni bwo bwa mbere Madamu Jeannette Kagame ahuye n'abakobwa babaye ba Miss Rwanda n'abandi bitabiriye iri rushanwa.

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na Nshuti Divine Muheto (Miss Rwanda 2022), Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021), Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020), Nimwiza Meghan (Miss Rwanda 2019), Iradukunda Liliane (Miss Rwanda 2018), Iradukunda Elsa (Miss Rwanda 2017), Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016), abakobwa babaye ibisonga, abegukanye andi makamba n'abitabitabiriye Miss Rwanda.

Mu bo yakiriye harimo kandi Saro Amanda wabaye Miss Talent, Uwimana Jeannette wegukanye 'Most Innovative Project', Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n'abakobwa bageze mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ariko bategukanye amakamba.


Madamu Jeannette Kagame ubwo yaganirizaga ba Nyampinga 

Madamu Jeannette Kagame yabwiye aba bakobwa ati "Kuri mwe mwahatanye muri Miss Rwanda, turabizi neza ko bino bihe bitaboroheye, nk'ababyeyi cyangwa nk'abavandimwe, turahamya ntagushidikanya ko imyanzuro y'uyu munsi n'iy'ejo hazaza ndetse n'amahitamo bizabangorera imbaraga kurushaho." Yabasabye gukoresha neza imbuga nkoranyambaga zabo, bakabwira amahanga ibyiza by'u Rwanda. Miss Muheto yavuze ko impanuro bahawe ari iz'agaciro kuri bo.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba ba Nyampinga mu bihe bitoroshye dore ko hashize iminsi micye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rutaye muri yombi Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga b'u Rwanda n'abandi bitabiriye Miss Rwanda


Ange Kagame yitabiriye ibiganiro Madamu Jeannette Kagame yagiranye na ba Nyampinga 


Miss Uwimana Jeannette ni umwe muri ba Nyampinga bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame 


Minisitiri wa Siporo Mimosa Munyangaju Aurore yasabye ba Nyampinga gukunda Siporo


Miss Muheto yijeje Madamu Jeannette Kagame ko ba Nyampinga bagiye guhindura imyitwarire


Miss Jolly ubwo yaganirizaga abitabiriye ibi biganiro


Dr. Cherise Gahizi yabwiye ba Nyampinga ko yiteguye kubaha ubujyanama


Lt. Arielle I. Sekamana yasabye ba Nyampinga kujya bafata umwanya bakavuga ku Rwanda


Uwimanzi Vanessa witabiriye Miss Rwanda 2022 yagaragaje impano yo kubyina


Madamu Jeannette Kagame yabyinanye na ba Nyampinga Imbyino Gakondo


Miss Elsa Iradukunda ashobora kuba yigaragaje bidasanzwe!


Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace nk'ibisanzwe yigaragaje mu mpano yo kubyina anafitiye impamyabumenyi


Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n'impano yagaragarijwe na ba Nyampinga


Miss Muheto na bagenzi be ubwo bajyaga guhura na Madamu Jeannette Kagame


Uhereye ibumoso: Miss Jolly, Miss Naomie, Miss Meghan, Miss Elsa na Miss Liliane


AMAFOTO - Imbuto Foundation


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...