Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry’abana ku nsanganyamatsiko igira iti "Ni uwacu nakure neza.”
Iki cyumweru cyatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta ari kumwe na Guverineri
w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François ndetse na Nshuti Divine Muheto
wabaye Miss Rwanda 2022.
Gutangiza iki cyumweru byabereye ku ishuri rya Ngororero
ECD & F Center cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere, inzego
z'umutekano, abavuga rikumvikana, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
n'abaturage b'imirenge inyuranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi
Cyabanjirijwe no gutera imboga n'ibiti by'imbuto ku mirima y'igikoni y'irerero rya Muhororo mu kagari ka Rugogwe.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ko igwingira ry’abana
rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’igihugu.
Asaba imiryango kwirinda amakimbirane, gushishikarira
gutegurira abana indyo yuzuye no kubashyira mu marerero.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko
François, yaganirije abaturage ababwira ko umwana wagwingiye aba ari igihombo
ku muryango no ku gihugu muri rusange.
Yashimiye urubyiruko, abafatanyabikorwa, inzego
z'abagore, amadini n'amatorero uruhare bafite mu gukemura ibibazo bibangamiye
imibereho myiza y'abaturage
Yasobanuye ko igitera imirire mibi ari amakimbirane mu
miryango, imyumvire y'ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye, ababyeyi batita ku
bana.
Uyu muyobozi yavuze ko kubera ubufatanye bwimbitse n'abafatanyabikorwa nta gushidikanya ko iki kibazo kizarandurwana n'imizi.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi
Christophe avuga ku kibazo cy'igwingira yagize ati: "Ni igisebo kuri twe
kuba turi aba mbere mu kugira imirire mibi, biduteye ipfunwe", yavuze ku
ngamba zafashwe mu guhangana n'iki kibazo zirimo guca amakimbirane mu miryango.
Nshuti Divine Muheto, Nyampinga w’u Rwanda 2022,
witabiriye ubu bukangurambaga yasabye ababyeyi bo muri Ngororero kwita ku bana
babo ‘kuko ni bo Rwanda rw’ejo hazaza’.
Uyu mukobwa yasabye urubyiruko gushishikariza ababyeyi
kugira imyumvire ituma imirire mibi icika mu Karere ka Ngororero.
Tariki 4 Mata 2022, nibwo Guverineri Habitegeko
François, yakiriye mu biro bye Miss Nshuti Divine Muheto.
Mu biganiro Miss Muheto yagiranye na Guverineri
Habitegeko harimo umushinga afatanyije na Africa Improved Food (AIF) wo
kurwanya igwingira n’ikibazo cy'imirire mibi mu bana.
Inyandiko iri kuri Internet ku rubuga rwa Ngororero, ivuga
ko mu myaka 5 ishize ubushakashatsi ku mirire mibi bwagaragaje ko Ngororero
yavuye kuri 56% ubu igeze kuri 48%.
Ivuga ko Intara y'iburengerazuba ifite impuzandengo ya 44%. Imirenge ya Muhanda, Bwira na Hindiro iza imbere mu kugira abana bafite imirire mibi. Amakimbirane mu ngo ngo yaba abifitemo uruhare.
Minisitiri Ingabire yatangije icyumweru cyo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana mu Karere ka Ngororero
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ku ngaruka mbi ziterwa n'igwingira zirimo idindira ry'ubukungu n'iterambere
Guverineri Habitegeko yavuze ko umwana wagwingiye aba
ari igihombo ku muryango no ku gihugu muri rusange
Uhereye ibumoso: Guverineri Habitegeko, Minisitiri Ingabire na Miss Muheto batangije ubukangurambaga mu Karere ka Ngororero bugamije kurwanya imirire mibi mu bana
Minisitiri Ingabire yasabye abaturage gushishikarira gutegurira abana indyo yuzuye no kubashyira mu marerero
Ubu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira bwabanjirijwe no gutera imboga n'ibiti by’imbuto
Ba Vice Mayor bashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Ngororero bitabiriye itangizwa ry’ubu bukangurambaga
Miss Nshuti Divie Muheto yasabye ababyeyi kwita ku bana babo, bakarwanya imirire mibi
Iki gikorwa kitabiriwe n’abaturage b’Imirenge ya Ngororero na Muhororo
Abaturage babwiye ko ari inkingi ikomeye mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana
Iki cyumweru cy’ubukangurambaga cyubakiye ku
nsanganyamatsiko igira iti “Ni uwacu nakure neza”
TANGA IGITECYEREZO