Inkuru ya Mike Mutebi ko yirukanwe muri As Kigali yari ihagarariye izindi nkuru za siporo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho yagiye azize umusaruro mucye.
Mike Mutebi yirukanwe muri
As Kigali ayimazemo amezi ane. Yaranzwe n'umusaruro mucye, kwifubika imyenda
myinshi ndetse n'ibitotsi by'urudaca aho yabaga yicaye hose. As Kigali
isinyisha Mike Mutebi yari igamije gucyemura ikibazo cy'abatoza badafite ibigwi
ndetse ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona ari nayo mpamvu yashakaga
umutoza wigeze kwegukanaho nibura iki gikombe gikombe. Abanyarwanda benshi
bemezaga ko Mike Mutebi agiye gutanga isomo ku batoza bo mu Rwanda kuko imibare
n'ibimenyetsi byarivugiraga.
Ese ibitotsi by'urudaca bya
Mike Mutebi byari akazi kenshi cyangwa zari intege nke z'ubusaza nk'iza
Sekarama ka Mpumba?
Uyu mutoza mu bihe
bitandukanye yagaragaraga ari gusinzira apfa kuba yicaye ahantu ndetse yabaga
afite ibikoresho bimwemerera gusinzira nk'amakote menshi yabaga yambaye. Abanyeshuri
bo muri Kaminuza ya Australia bakoze ubushakashatsi bugamije kumenya imibereho
y'umutoza by'umwihariko w'umupira w'amaguru ndetse n'amasaha nyayo yo kuruhuka,
basanga umutoza usinzira cyane akunze kuba ari umutoza w'umuhanga mu kazi.
Aba banyeshuri bavuga ko
abantu benshi batekerezaga ko kugira ngo ube umutoza w'umuhanga bisaba kwicara
amasaha menshi nta gusinzira uri kwita kuri gahunda z'ikipe nyamara atariko
biri. Abatoza bakunze kumara igihe kinini bataryama, ngo umubare munini n'uw'abatoza
b'umupira w'amaguru.
Mike Mutebi wambaye umutuku ari kumwe na Mayanja bari mu myitozo
Kyle Shanahan usanzwe utoza
ikipe ya San Francisco 49yrs yatanze ubuhamya bw'uko umunsi we wa mbere ukunze
kugenda. Yagize ati: "Njye ku wa Mbere ndabyuka nkareba amashusho y'umukino
duheruka gukina nkawureba njyenyine nyuma nkahamagara abatoza banyungirije
ndetse n'abakinnyi. Aya mashusho tuba tugamije kureba amakosa yakozwe kugira
ngo tuyahindure mu mukino utaha."
Tony Dungy watozaga ikipe ya
Super Bowl ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga, yavuze ko bitari ngombwa ko
amasaha yawe yose wayakoresha mu bikorwa by'akazi. Yagize ati "Buriya bigendeye
ku ikipe ufite, ikipe mwenda guhura ni wowe wahitamo igihe cyo kuruhukira
ugasinzira nta kibazo."
Mike Mutebi na Mayanja iyo bazaga kureba umupira nguwo Mike mu ikoti ry'umukara yasinziriye kare
Muri As Kigali bivugwa ko
amashusho y'ikipe yarebwaga bwa mbere na Jackson Mayanja wari umutoza wungirije
ariko bikaba ngombwa ko Mike Mutebi nawe arara areba ayo mashusho. Mike Mutebi
kandi bivugwa ko akenshi iyo yabaga afite telephone yabaga ari kureba amashusho
y'imikino y'i Burayi kandi inshuro nyinshi. Mu myitozo, Mike Mutebi ntabwo
yasinziraga ndetse yabaga ari gutoza uruhande rumwe na Mayanja ari kurundi
ruhande.
Umwe mu bakinnyi ba As Kigali twaganiriye yatubwiye ko kuva yatangira gukina ari bwo yabonye umutoza uzi kureba abakinnyi. Ati" Mike yaba asa nk'aho arangaye ariko iyo mwaganiraga, yahitaga akubwira uko wakabaye ukina ndetse n'indeshyo yawe icyo wakabaye uyimarisha. Mike yajyaga atubwira ibintu byinshi ariko kubikora mu kibuga bikanga gusa byabaga ari ukuri. Ubundi ntabwo yajyaga asinzira arimo kugenda ariko iyo yicaraga hamwe yahitaga asinzira."
Umwe mu bagabo bakoranye na
Mike Mutebi mu ikipe ya KCCA, aganira na Inyarwanda, yadutangarije ko imwe mu
mpamvu zituma Mike Mutebi asinzira cyane aho ari bituruka ku mafunguro afata. “Mike
Mutebi ni umugabo wituriza kandi ugenza macye. Akenshi abantu baba babona asa
n'aho ananiwe kandi burya buri kintu aba yagikurikiranye cyane cyane ahantu ari.
Mike ni umuntu ukunda kurya kandi urya ibiryo byiza bitubutse, rero ku bwanjye
ntekereza ko ariho hava intandaro yo gusinzira cyane."
Mutebi mu ikote rye As Kigali iri gukina na APR FC
Uyu mugabo kandi avuga ko Mike Mutebi ingano y'imyenda yambaraga iri mu ntandaro z'isinzira rye rya hato
na hato. “Mike Mutebi ni umwe mu batoza bazwiho kwambara neza by'umwirahariko
muri Uganda, gusa byatunguye abanyarwanda benshi kubona umuntu wambaye imyenda
yo hejuru isaga itanu ku izuba ry'igikatu, byatumaga aho yicaye umubiri usa
n'aho unaniwe bikarangira Mike agiye nk'abana.”
Impamvu 5 zituma umutoza
aryama amasaha 7 kuzamura mu ijoro.
1. Byongera umusaruro: Abajyanama bavuga ko niba ushaka kugira ubuzima butekereza neza uryama nibura
amasha 7-8 mu ijoro.
2. Bituma ugira ubuzima
bwiza: Ikipe atoza ndetse n'umuryango ba bacyeneye kumubona atekereza neza
ndetse anafite imbaraga rero iyo ataryamye neza icyo mwamushakagamo
ntikigerwaho.
3. Byoroshya akazi: Nk'umutoza ntibikigezweho ko umuntu akora cyane ahubwo akora neza kandi harimo
ikoranabuhanga.
4. Urugero ku bakinnyi: Umutoza ugira gahunda ihamye ni urugero rwiza rw'abakinnyi be kuko iyo aryamye
akaruhuka bituma abakinnyi bamukurikiza
5. Bitanga umutuzo mu buzima: Umutoza utaryama niyo ikipe ye yaba itsinda ariko we umuryango we uba
waramubuze bishobora no gutuma ata akazi kandi bidatewe n'umusaruro.
Mike Mutebi na we ari mu batoza 'banyuze aha bigendera'
TANGA IGITECYEREZO