RFL
Kigali

UEFA Champions League: Manchester City itsinze Real Madrid mu mukino wabonetsemo ibitego 7

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/04/2022 0:30
0


Manchester City itsinze Real Madrid ibitego 4-3 mu mukino ubanza wa champions League wabereye mu Bwongereza.



Umwe mu mikino myiza ishobora kuzaranga amateka ya Champions League usize Manchester City yari iwayo, itsinze Real Madrid ibitego 4-3, gusa bisiga Karim Benzema abaye umukinnyi ufite ibitego byinshi muri iri rushanwa n'ubwo ritararangira. Ni umukino utasabye imyiteguro myinshi mu ntangiriro zawo kuko ku munota wa gatatu gusa Manchester City yari imaze kwerekana ko iri mu rugo ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kevin De Bruyne.

Ntabwo byagombeye iminota myinshi ngo Real Madrid ibone ko ibyo yatekerezaga bikomeye ndetse ishobora kutava mu Bwongereza mu buryo bworoshye kuko ku munota wa 12 Gabriel Jesus yatsinze igitego cya kabiri cya Man City.

Abakinnyi Manchester City yabanje mu kibuga: Ederson, Stones, Dias, Laporte, Zinchenko, Rodrigo, De Bruyne, Bernardo, Mahrez, Foden na Jesus. 

Real Madrid yabaye nk'ikangutse isanga iminota iri kuyicika, byatumye Karim Benzema atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 34 w'igice cya mbere.

Abakinnyi Real Madrid yabanje mu kibuga:  Courtois, Carvajal, Militao, Alaba, Mendy, Kroos, Modric, Valverde, Rodrygo, Vinicius na Benzema.

Igice cya mbere cyarangiye Manchester City ifite ibitego 3-1 ndetse ifite n'icyizere gikomeye cyane. Igice cya kabiri kigitangira, Manchester City yongeye gusongamo igitego ku munota wa 54 gitsinzwe na Foden.

Nyuma y'iminota 2 gusa Vinicius Junior yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Real Madrid cyikaba icya mbere cye muri uyu mukino. Burya ngo nta wukira asongwa mu gihe Real Madrid ishaka kwishyura ibitego byose, ku munota wa 75 Bernardo Silva yatsinze igitego cya Kane bikomeza gucanga Real Madrid.

Umukino wenda kurangira, Karim Benzema yabonye Penariti anayitera neza cyane, ndetse umukino urangira ari ibitego 4-3. Umukino wo kwishyura uzabera muri Espagne mu cyumweru gitaha.

Uyu mukino wari umuriro ku mpande zombi

Karim Benzema ubu ni we ufite ibitego byinshi muri uyu mwaka w'imikino

Man City ntabwo yahagararaga

Mu mikino ine gusa ya Champions League Mbenzema amaze gutsindamo ibitego 9







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND