RFL
Kigali

Twaganiriye n’umunyamakuru Byansi Baker watangaje mu mezi abiri ashize ko afite ‘Untold Story’ yijimye ku irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/04/2022 20:05
1


Baker Samuel BYANSI, umunyamakuru wa Royal Fm mu kiganiro ‘Face of the Nation’ uherutse gutangaza ko afite inkuru yijimye itarigeze ivugwa ku irushanwa rya Miss Rwanda, yongeye kuyibutsa abantu kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko Umuyobozi wa Kompanyi itegura Miss Rwanda atawe muri yombi na RIB.



Tariki 17 Gashyantare 2022 ni bwo umunyamakuru Samuel Byansi Baker yatangaje ko afite inkuru 'yijimwe' itarigeze ivugwa ku irushanwa rya Miss Rwanda. Yavuze ko igihugu n’Isi bikwiye kumenya iyo nkuru, yongeraho ko abantu benshi batazayemera. Ntiyigeze asobanura iyo nkuru iyo ariyo ndetse na nyuma yaho ntayo yigeze atangaza, gusa yasabye abakobwa bitabiriye ‘Boot Camp’ muri Miss Rwanda gutinyuka bakavuga ukuri babonye/bazi.

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutaye muri yombi Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, Byansi Baker yanyarukiye kuri Twitter yibutsa abamukurikira ‘Tweet’ ye yo muri Gashyantare 2022 ubwo irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryari ririmbanije habura iminsi micye ngo hamenyekanye uwegukana ikamba ryaje kwegukanwa na Muheto Nshuti Divine.

Byansi Baker ubwo yatangazaga ko afite ‘Untold story’ kuri Miss Rwanda, akavuga ko ari “inkuru yijimwe abantu benshi batazemera, inkuru igihugu n’isi bikeneye kumenya”, bamwe bamuteye imijugujugu ndetse avuga ko mu bayimuteye harimo abari bishyuwe kugira ngo bamuvuge nabi ku mbuga nkoranyambaga. Uyu munsi yibukije abarenga ibihumbi 24 bamukurikira kuri Twitter iyo ‘Tweet’ ye yo mu mezi abiri ashize, ati “Ni nde wibuka iyi nkuru?”. Claude Karangwa [Mwene Karangwa], yafashe ‘Tweet’ ya Byansi Baker yo muri Gashyantare abwira abamukurikira ati “Ngaho ababwiye nabi Baker nimuze mumusabe imbabazi”.

Ibi byose bibaye mu gihe Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi na RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, akekwaho "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushanwa ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye” nk’uko InyaRwanda.com yabitangarijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry. Yavuze ko Prince Kid "Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha".

Byansi Baker muri 'Untold Story' ye yagaragaje ko abakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda ari bo baba abatangabuhamya b'ibyo avuga, gusa yavuze ko bafite ubwoba bwo kuvuga ibyababayeho n’ibyo babonye. Uyu munyamakuru avuga ko yaganiriye n’abakobwa bagera kuri 7 bamubwira agahinda bafite, gusa bamubwira ko batiteguye kuvuga ukuri ku bibera muri Miss Rwanda. BBC yanditse ko abakobwa bane bitabiriye Miss Rwanda 2021 na Miss Rwanda 2022 ari bo bashyikirije RIB ikirego cy’uko bahohotewe muri Miss Rwanda.

InyaRwanda.com yagiranye ikiganiro na Byansi Baker, tumubaza niba inkuru itaravuzwe yateguje abanyarwanda hari aho ihuriye n’ibyo Umuyobozi wa Kompanyi itegura Miss Rwanda akurikiranyweho na RIB, ndetse tunamubaza impamvu atigeze atangaza iyo nkuru. Kuba yaravuze ko hari abanyamakuru banga gutangaza ukuri kuri iri rushanwa kubera ko baba bishyuwe, nawe akaba ataratangaje iyo yise ‘Untold Story’, twamubajije niba nawe yarishyuwe!. Ibisubizo byose by’ibi bibazo biri mu kiganiro twagiranye.

Byansi Baker yavuze ko impamvu yatinze gutangaza iyi nkuru ye ari ukubera ko inkuru zicukumbuye zitwara igihe kinini zikurikiranwa ndetse zigasaba n’ubushobozi (amafaranga). Yavuze ko yateganyaga kuzashaka umukobwa yohereza muri Miss Rwanda 2023 kugira ngo amunekere ibibera muri iri rushanwa byose. Uwo mukobwa yari kuzitabira irushanwa nk’uko abandi bakobwa bose bitabira, ariko umwihariko we ni uko yari kuzaba atajyanywe n’ikamba gusa, ahubwo yari kuzaba ari kuri Misiyo yo kuzana amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ribera muri iri rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda.

Umunyamakuru Samuel Byansi Baker uvuga ko afite amakuru kuri Miss Rwanda ni muntu ki ?


Byansi Baker amaze imyaka hafi ibiri akora kuri Royal Fm mu kiganiro Face of Nation kibanda ku makuru acukumbuye y’ibiba bigezweho mu gihugu, kigatumirwamo abantu batandukanye barimo na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Uyu musore witegura kurushinga yatangiriye urugendo rw’itangazamakuru kuri Goodrich TV, arukomereza kuri BTN TV, TV10, M28 Investigates na Royal FM.

Baker Samuel yaminuje mu itangazamakuru, mu mwihariko w’Itangazamakuru Ricukumbura (Investigative Journalism). Yize muri Uganda ndetse no muri Kenya. Nyuma yo kuva ku ntebe y’ishuri, yakoze amahugurwa atandukanye mu gukora inkuru zicukumbuye akaba ari na zo akora magingo aya abinyujije mu Kigo cy’Itangazamakuru kidaharanira inyungu yashinze afatanyije na bagenzi be nk’uko yabidutangarije (Non-Profit Newsroom ya M28 Investigates).

Ni umunyamuryango wa Global Investigative Journalism Network, akaba akorana n’ibindi bitangazamakuru nka Africa Uncensored, Zam Magazine, IWPR ndetse n’ibindi nk’Umunyamakuru Wigenga (Freelancer). Impamvu akunda gukora Inkuru Zicukumbuye, ayisobanura muri aya magambo: “Impamvu nkunda Investigative stories ni ukubera ko zizana impinduka muri sosiyete. Itangazamakuru ntacyo rimaze igihe cyose ridafasha umuryango mugari guhinduka mwiza “Positive Change as an impact”.

Kurikira ikiganiro InyaRwanda.com yagiranye n’umunyamakuru Samuel Byansi Baker

InyaRwanda.com: Ukora iriya ‘Tweet’, amakuru wari ufite atarigeze avugwa muri Miss Rwanda, hari aho ahuriye n'ibyo Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up akurikiranyweho na RIB?

Samuel Byansi Baker: "Yego, bifite aho bihuriye kuko nanjye according to my sources (ugendeye ku isoko y'amakuru yanjye), Miss Rwanda yabayemo Sexual harassment (Ihohoterwa rishingiye ku gitsina), 'Sexual abuse' ku bitabira iryo rushanwa kugira ngo bagire aho bagera. Yewe na ba Judges ni uko banga kuvuga bafite amakuru kandi nabo ubwabo bamwe bagiye baba victims yabyo.

InyaRwanda.com: Washishikarije abakobwa bageze muri Boot Camp kutaryumaho ahubwo bakavuga ukuri, haba hari uwo wari ufitiye amakuru? Cyangwa wari uyazi ugasaba ko ba nyirabyo babyivugira?

Samuel Byansi Baker: Navuganye n’abakobwa 7 banyuze muri iri rushanwa, gusa bose batari ready kuvuga ibyababayeho mu ruhame. Ni yo mpamvu muri tweet yanjye nabashishikarije gutinyuka bakavuga kugira ngo ikibazo gikemuke. Aba bakobwa bavugaga ko hari n’abandi bagenzi babo bahuye n’ikibazo kimeze nk’icyabo ariko kuvuga bikabagora.

InyaRwanda.com: 'Untold story' yawe ko byarangiye utayivuze byageze gute? Hari uwakeka ko nawe wahawe amafaranga ugaceceka!

Samuel Byansi Baker: Gukora inkuru icukumbuye bitwara igihe, bigasaba resources nyinshi (amafaranga), iyi nkuru yasabaga ko dukoresha ‘undercover reporting’ kugira ngo tubone ibimenyetso bihamya neza ibibera muri Miss Rwanda, kandi yanadusabaga gutegereza irushanwa ry’umwaka utaha kugira ngo dushyiremo ‘undercover agent’ wacu ahatane nk’abandi anadufashe gukusanya ibimenyetso. Gusa ntibyakunze RIB yadutanze ariko akazi k’itangazamakuru ricukumbuye ni ukugaragaza icyuho, ibibazo bigacyemuka.

Impact y’ibyo twakoze iragaragara..ariko ntibitubuza kugira icyo tuzakora kandi kizasohoka mu gihe kiri imbere. Nta muntu waduhaye amafaranga ahubwo yishyuwe bamwe ngo badutuke ku mbuga nkoranyambaga nka ba Kagire n’abandi bagaragaye muri icyo gihe nkeka ko namwe mwababonye barwanaga no kwangiza 'credibility' yacu online.

InyaRwanda.com: Nyuma yo kwandika kuriya, nta nzego zaba zarakwegereye ngo uzihe amakuru? Nta bakobwa bitabiriye Miss Rwanda baba baraguhaye ubuhamya ariko wenda ntibifuze ko bijya hanze?

Samuel Byansi Baker: Nakubwiye ko navuganye n’abakobwa7, na nyuma yo kubishyira hanze, 3 baranyandikiye, turabonana, turavugana kandi bafite ubuhamya busa in one way or another (mu buryo bumwe cyangwa ubundi). Inzego zo nta na rumwe rwanyegereye bashaka amakuru kuri byo, buriya bakoze ibiri mu nshingano zabo birangira result zenda gusa..wibuke ko twe ‘we do investigation to create awareness’ (dukora iperereza tugamije ubukangurambaga), RIB yo ikora investigation for prosecution (ikora iperereza igamije ubushinjacyaha).

InyaRwanda.com: Kuba waragaragaje ikibazo gihangayikishije kandi kitari kizwi, none RIB ikaba ikurikiranye umuyobozi w'ikigo wari wavuze, ntihari abashobora kukwita umugambanyi? Ese bisobanuye iki ku mikorere ya RIB?

Samuel Byansi Baker: Itangazamakuru rigomba guharanira inyungu za society (rubanda), what is the essence of Journalism if it can’t impact the society positively? (Itangazamakuru ryaba rimaze iki niba ridashobora gutanga umusanzu mwiza kuri sosiyete). RIB ifite ibyo ishinzwe na M28 Investigates natwe nk’abanyamakuru dufite ibyo dushinzwe...Twe nk’abanyamakuru dutanga lead, inzego iyo zibonye biri ngombwa bakora icyo bashinzwe..

InyaRwanda.com: Mu gusoza, wemera ko hari abantu bagirira ishyari umuntu bakifuza kumumanura hasi? Niba ari YEGO, ntiwasanga ari byo bibaye kuri Prince Kid, ko yari amaze imyaka myinshi ategura Miss Rwanda, kandi hakaba hatarigeze humvikana umushinja ibintu nk'iki?. Impamvu ni uko nawe umaze igihe uri umunyamakuru ariko ubu akaba ari bwo umenye iyo ‘Untold story’! Haba hari inama waha abategura iri rushanwa [Miss Rwanda] ndetse n'abaryitabira?

Samuel Byansi Baker: Nemera ko abantu bashobora kugirira ishyari umuntu bakifuza kumumanura hasi rwose, gusa nk’umunyamakuru iyo umuntu aguhaye amakuru ureba motive ye (Umugambi) kandi Personally (njye ubwanjye) narabikoze. Ikindi kuba amakuru amaze iminsi atumvikana ni uko aba bakobwa batinyaga kuvuga (Silence), ni nayo mpamvu muri message yanjye nabasabye gushirika ubwoba bakavuga.

Inama naha abategura Miss Rwanda, ni ukumenya ko irushanwa bategura rifite aho rihuriye n’imitekerereze y’abaryitabira bityo bakaretse gukinira ku marangamutima y’abantu. Inama nagira abaryitabira, ni uko bakwirinda ibishuko, bagakora ikiba cyabajyanye, hanyuma mu gihe baba bahuye n’imbogamizi bakazivuga kugira ngo bifashe inzego zibishinzwe kubikurikirana no gufasha guhagarika ibibi.

Finally, itangazamakuru rigomba gukora akazi karyo kandi neza, tugomba kumenya ko itangazamakuru ari ryo jisho rya rubanda kandi rigomba gukora icyo rishinzwe rigakora mu nyungu za rubanda”.

Prince Kid, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda iza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu bikorwa by'imyidagaduro bikunzwe ndetse bikurikirwa cyane, atawe muri yombi nyuma y’icyumweru kimwe gusa uwari Umuvugizi w’iyi Kompanyi ari we Miss Nimwiza Meghan [Miss Rwanda 2019] atandukanye n’ubuyobozi bw’iyi kompanyi ku mpamvu z'uko yabonye akazi ahandi, ibi bikaba bisobanuye ko kugeza ubu iri rushanwa nta muvugizi rifite uzwi.

Imyaka ibaye hafi 10 Prince Kid ategura irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda [Miss Rwanda], kandi muri iyo myaka yose nta nkuru zigeze zumvikana mu itangazamakuru z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa bitabira iri rushanwa, ndetse nta n’umukobwa urabitangamo ubuhamya ku mugaragaro. Ugendeye kuri ibyo, birashoboka cyane ko yaba umwere ku byaha akurikiranyweho, kimwe n’uko bishobora kumuhama. RIB yatangaje ko ikomeje iperereza kugira ngo imenye ukuri ku byaha Prince Kid ari gushinjwa.


Prince Kid utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi na RIB


Umunyamakuru Byansi Baker yemera ko hari igihe umuntu ashobora kugambanirwa


Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Byansi Baker yatangaje ko afite inkuru itaravuzwe kuri Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hakimana bosco 2 years ago
    Nonex kuba bitaravunze nibikoraho koyakora icyaha kuba bivunze bwambere nuko hari uwashiruce ubwoba bikarya hanze





Inyarwanda BACKGROUND