RFL
Kigali

Abatoza ba Arsenal bari mu Rwanda aho bari guhugura abatoza basaga 50 b'abanyarwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/04/2022 17:26
0


Ku ubufatanye bwa RDB, Arsenal na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryateguye amahugurwa y'abatoza azamara iminsi 5.



Kuri uyu wa gatanu muri Hoteri Marriott nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangije amahugurwa y'abatoza 50 agamije kuzamura urwego rwabo ndetse no kubongerera ubushobozi.

Abatoza 2 batoza irerero rya Arsenal, Simon McManus na Kerry Green  nibo bari gukoresha aya mahugurwa, yatangiye kuri uyu wa 26 azasozwa tariki 30 Mata uyu mwaka.

Aya mahugurwa ari mu bufatanye bw'urwego rw'igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n'ikipe ya Arsenal, aho ubu bufatanyije bwashyizweho umukono muri Kanama 2021 agamije iterambere ry'umupira w'amaguru.

Abatoza bari guhugurwa barigishwa mu masaha ya mugitondo, hanyuma ku mugoroba bakajya mu mikorongiro ku kibuga cya  Cercle Sportif de Kigali.

Abatoza 50 bari munama


Muhire Henry umunyamabanga wa FERWAFA niye watangije aya mahugurwa ku mugaragaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND