RFL
Kigali

Ubufasha bwa NATO kuri Ukraine, Uguhamagara intwaro kirimbuzi z' u Burusiya

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:26/04/2022 18:57
0


Urugamba rukomeje kwambikana hagati y'ingabo z' u Burusiya zimaze iminsi 62 zihataniye n'iza Ukraine mu bice bitandukanye, aho kuri ubu u Burusiya bushobora gukoresha intwaro za kirimbuzi kubera “ubushotoranyi” bw'umuryango wa NATO urimo ibihugu bitabarana mu bihe by'intambara.



Mu buryo bugaragarira isi yose, ibihugu biri muri NATO bikomeje gufasha ingabo za Ukraine kwihagararaho mu ntambara, ibyo Minisitiri  w'Ububanyi n'Amahanga w' u Burusiya, Sergei Lavrov  avuga ko ari ukurwana intambara kwa NATO ku buryo bujijishije.

Mu ntangiriro za Werurwe urugamba rutaramenyerwa, perezida Vladmir Putin w'u Burusiya yavuze ko mu gihe icyo aricyo cyose babigambirira bashobora gutera ibisasu bya kirimbuzi cyangwa Nikiliyeri ku gihugu cya Ukraine.

Ibi kandi byasubiwemo na Minisitiri Sergei Lavrov kuri uyu wa kabiri, ubwo yavugaga ko imbaraga n'uruhare rwa NATO mu ntambara y' u Burusiya na Ukraine bishobora kuzatuma u Burusiya bukoresha izo ntwaro mu gihe inzira y'ibiganiro by'amahoro yaba idatanze umusaruro.


Min. Sergei Lavrov

Avuga ku ruhare rwa NATO, Bwana Lavrov yagize ati ''OTAN / NATO, urebye iri mu ntambara n' u Burusiya binyuze ku kindi gihugu kandi irimo kugiha intwaro. Intambara ni intambara".

Aha niho Bwana Lavrov yashingiye avuga ko n’ubwo u Burusiya bushyize imbere ko intambara yakizwa n'ibiganiro by'amahoro hatabayeho ibindi byago, bidakuraho ko bushobora gukoresha intwaro za kirimbuzi mu gihe kiri imbere.

Minisitiri Lavrov yashinje Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kwigira nk’aho bari mu biganiro nyamara bitabafasheho, avuga ko Zelensky ari "umukinnyi mwiza wa filime" kuko ibyo avuga n'ibyo akora bibamo ''kwivuguruza kwinshi cyane".

U Burusiya buri mu bihugu bike ku isi bitunze intwaro ziremereye za Nikiliyeri n'izindi za kirimbuzi, aho binavugwa ko aricyo gihugu cya mbere gifite ibisasu bishobora kugira ingaruka nyinshi ku isi nzima mu gihe gito.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND