RFL
Kigali

Aba batoza bari abagenzi nka Lawuriyani na Felesiyani ubwo bajyaga kwa Mama Munyana

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/04/2022 11:29
0


Nyuma y'amezi 6 gusa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda 2021/22 itangiye, Abatoza 8 bamaze kwirukanwa kuburyo bweruye.



Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2021/22 isigaje iminsi 6 yo gukinwa, ariko kubera inkundura y'amanota n'imikinire itaranyuze bamwe byatumye iyi shampiyona abatoza 8 bamaze kuyinyuramo bigendera, nka Lawuriyani (Laurien) na Felesiyani (Félicien) ubwo bajyaya kwa Mama Munyana.

Mama Munyana ni indirimbo y'umuhanzi Sebanani André wayanditse asaba Mama Munyana ko nawe yamureka akinjira ndetse bagakundana ijoro rimwe, nk’uko Laurien na Félicien  yabakinguriye bakahanyura nk'abagenzi nta gutinda. Mike Mutebi yaraye yujuje umubare w'abatoza 8 bamaze kwirukanwa muri iyi shampiyona ya 2021/2021, n'ubwo bamwe babonye akazi mu yandi ma kipe.

Shampiyona y'ikiciro cya mbere yatangiye tariki 30 Ukwakira 2021, bivuze ko tariki 30 Mata izaba yujuje ameze 6 iri gukinwa. Nk'ibisanzwe, abatoza batangira shampiyona bafite intego zitandukanye baba basabwe n'amakipe yabo, gusa ntabwo bihira bose kuko hari abo urugendo rwabo rurangirira nzira.

Sekou Sompare

Sekou Sompare wari umutoza wa Gorilla FC yabimburiye intumwa n'abahanuzi, kuko umunsi wa kabiri wa shampiyona utamusanze akiri umutoza wa Gorilla FC kubera ubwumvikane bucye n'ubuyobozi, byatumye asezererwa imburagihe. Sompare yari yageze mu Rwanda tariki ya mbere Kanama 2021 aje gufasha iyi kipe yari yagumye mu kiciro cya mbere ku munota wa nyuma.

Lumumba Sosthene
Lumumba Sosthene we yatakaje akazi habiri, kuko ubwo yari umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, yasinye mu ikipe ya Etincelles FC ariko ayivamo nabi kubera umusaruro mucye. Ibi byakurikiwe no kubura akazi mu ikipe y'igihugu, kuko abari abatoza bayo baje gusezererwa mu ntangiriro za Werurwe.

Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana watozaga ikipe ya As Kigali ntiyatanzwe, kuko nawe n'ubwo yari amaze igihe muri As Kigali ariko yaje gutakaza inshingano kubera umusaruro mucye.

Eric Nshimiyimana yari yitwaye neza mu mwaka w'imikino wari wabanje kuko yanganyije amanota na APR FC ariko imurusha ibitego, byanatumye iyi kipe irushaho kwiyubaka ngo irebe ko yatwara igikombe cy'uyu mwaka ariko aho iri Imana niyo ihazi.

Masudi Djuma

Yari amaze kugura abakinnyi batandukanye ndetse no kubaka ikipe ya Rayon Sports, nk'umwe mu batoza bayizi kandi bayihaye igikombe cya shampiyona. Masudi Djuma ntabwo umusaruro wagenze nk’uko ikipe yabishakaga, byatumye agirwa umugenzi.

Gyslain Bienvenue Tchiamas

Nyuma y’aho Gicumbi FC igarukiye mu cyiciro cya mbere, yasinyishije umutoza  Gyslain Bienvenue Tchiamas wari uvuye mu gihugu cya Congo. Uyu mutoza umusaruro warabuze karahava agera aho yegura ku nshingano, ariko nyuma agarurwa mu ikipe. Burya ngo urwishe ya nka hari igihe rutagira aho rujya, umusaruro muri Gicumbi FC wakomeje kubura kugera ubwo yatsindwaga na Kiyovu Sports ibitego 6-0, umutoza Bienvenue yirukanwa ubwo.

Abdou Mbarushimana

Abdou Mbarushimana wari wongerewe amasezerano muri Bugesera FC ndetse asa n’aho atandukira ku mitoreze ye ubwo yaguraga abakinnyi bakomeye, barimo abanyamahanga nka Sadick Sulley Raphael Osaluwe kandi asanzwe azwiho gukoresha abakinnyi bakiri bato ashyiramo amatwara ye.

Ibyari byitezwe kuri Abdou byagiye igitambika, bituma Ubuyobozi bwa Bugesera FC bufata umwanzuro wo kwirukana Abdou Mbarushimana basinyisha Ndayiragije Etienne.

Ruremesha Emmanuel

Nyuma yo kugumisha ikipe ya Gorilla FC mu cyiciro cya mbere, Mukura victory sports yahembye Ruremesha kumugira umutoza mukuru  ndetse imwemerera ko yigurira abakinnyi bazamufasha kugera kuri byinshi muri iyi kipe, nayo yari isigaye mu cyiciro cya mbere nta nkuru.

Umunsi wa 10 wa shampiyona wasanze Ruremesha hanze y'ikipe nyuma yo kubanza guhagarikwa, ariko nyuma Mukura ifata umwanzuro wo gutandukana na Ruremesha wari waratoje iyi kipe mu 2012.

Mike Mutebi

Mwarimu w'Umugande abaye umutoza wa kabiri ukomoka muri Uganda shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda inaniye, nyuma ya Moses Basena watozaga Sunrise FC umwaka ushize. Tariki 19 Mutarama nibwo Mike Mutebi yagizwe umutoza mushya wa As Kigali mu myaka ibiri, aho yari asimbuye Jimmy mulisa wari wahawe iyi kipe mu gihe cy'ukwezi kumwe.

Mutebi wakunze kugaragara atishimiye abakinnyi iyi kipe ifite, ntabwo imyaka yasinye yabashije kuyitoza ahubwo kuri uyu wa mbere As Kigali yamugize umugenzi, imuhambiriza izuba riva ihita iha akazi Casa Mbungo Andre. As Kigali aho shampiyona igeze aha, imaze gutozwa n'abatoza basaga bane ndetse yashyizeho agahigo ko gutozwa n'abatoza benshi mu mwaka umwe w'imikino.

Abatoza 8 bamaze kwirukanwa mu mezi 6 gusa, bivuze ko nibura buri kwezi nako kudashyitse hirukanwa umutoza.

Usibye aba batoza birukanwe, twavuga n'abatoza nka Banamwana Camarade watandukanye na Etoile de L'Est akerekeza muri Gicumbi FC, Bekeni wahagaritswe na Etincelles FC ndetse na Guy Bukasa wahagaritswe na Gasogi United; bivuze ko nibura abatoza 11 bamaze gukora impinduka muri iyi shampiyona. Ikipe zigifite abatoza zatangiranye harimo APR FC, Marine FC, Kiyovu Sports, Rutsiro FC, Espoir FC na Musanze FC.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND