Christophe
Pinna ari mu Rwanda aho yitabiriye amahugurwa y’umukino wa karate ‘International
Kumite Technical Seminar’ yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata
akazasozwa tariki ya 30 Mata uyu mwaka.
Uyu
mugabo w'imyaka 54 y'amavuko wegukanye imidali itandukanye ku mugabane w’iburayi mu mukino wa Karate,
yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
n’ubukana yakoranywe.
Nyuma
Christophe yazengurutse urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ndetse anashyira
indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Christophe yashyize indabo ku mva, yunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi