Mu mpeshyi y'umwaka wa 2021, umunya-Brazil Arthur O Urso yakoze ubukwe bw'agahebuzo, yemera kubana n'abagore 8 bashya bari baje basanga undi umwe (Luana Kazaki) bari basanganywe, bose hamwe baba icyenda. Uyu mugabo yavuze ko atekereza ko azagira abagore 10 kandi akabakunda kimwe.
Ubukwe bw'agatangaza bwa Arthur O Urso n'abagore be 8 bwabereye i Rio de Jenairo bwatangaje benshi ariko kandi bwamaganirwa kure na Leta ya Brazil itemerera umugabo kugira abagore barenze umwe mu mategeko, ibyo Arthur we adakozwa na gato.
Ikinyamakuru DairlyStar cyanditse ko Arthur O Urso yakoze ibi mu rwego rwo guha urukundo aba bakobwa bose yarongoye kuko yabaterese ababwira ko abakunda, anabikora mu rwego rwo gushimangira ko gushaka abagore benshi bikwiye gushyigikirwa.
Muri Gashyantare 2022, na Agata, umwe mu bagore bari icyenda ba Urso, we yahisemo gutandukana n'uyu mugabo, kuko we yifuzaga kuba uw'isezerano rukumbi.
Agatha uri mu kaziga
Arthur ufite gahunda yo kuzuza abagore 10 mu bihe bya vuba nk'uko abivuga, mu gihe yumvaga ko Agata yivanye mu bandi bagore, byaramutunguye kandi biramubabaza kuko atifuzaga kugira umugore we n'umwe batandukana, nk'uko byanditswe na DairlyStar.
Arthur n'abagore be bakomeza kugarukwaho mu bitangazamakur bitandukanye ndetse baganirwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bagaragara mu mafoto atandukanye berekana ko banejejwe n'ubuzima babayemo.
Umwe atarivumbura bari icyenda
Urso na bamwe mu bagore be mu bihe bitandukanye
Umugore mukuru Luna Kazaki
Basangira byose
Photo: Internet
TANGA IGITECYEREZO