RFL
Kigali

Igihombo cya Miliyari $50 no gutakaza abantu byahumuye Netflix ibona abagera kuri Miliyoni 100 barebaga Filime nta kiguzi biyitera gufata ingamba zikakaye!

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:25/04/2022 12:38
0


Iyo utaribwa ntumenya kurinda! Urubuga rumaze kuba ubukombe mu gucuruza ama filime ruri mu mazi abira aho ruri mu gihombo cy’umurengera no gutakaza abantu bya hato na hato. Iki gihombo cya Netflix cyayihumuye amaso bituma itecyereza ku basaga Miliyoni 100 bakoresha uru rubuga ku buntu binyuze mu gusangira imibare y’ibanga.



Ikigo cya NetFlix kimaze kwigarurira Isi mu gisata cya Cinema kuri ubu cyakomwe mu nkokora n'ibihombo ndetse abantu benshi bari kugenda bakivaho umunsi ku wundi. Mu gihembye cya mbere cy’umwaka wa 2022 ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwa 2022, Netflix yatakaje abantu bagera ku bihumbi 200. 

Kuri uyu munsi wa none inzobere mu ikoranabuhanga ziravuga ko mu gihe haba nta gikozwe Netflix yazasoza igihembye cya kabiri cy’umwaka wa 2022 imaze gutakaza abantu bagera kuri Miliyoni 2 ni ukuvuga kuva kuwa 1 Mata kugeza kuwa 30 Nyakanga 2022.

Ibihombo bya Netflix no gutakaza abantu ahanini bishingiye ku kugira abacyeba bakora nk'ibyo ikora kandi benshi batangira iyi serivise ku mafaranga macye hakiyongeraho no kuba abantu bakoresha Netflix hari akageso badukanye ko gusangira konte imwe bari benshi. Benshi mu bakoresha uru rubuga uba usanga bahana imibare y’ibanga bikabashoboza kuba bakoresha konte imwe barenga batanu cyangwa icumi.

Kuri ubu uru rubuga rwavumbuye ko hari abantu bagera kuri Miliyoni 100 bakoreshaga uru rubuga ku buntu bitewe n'ibi byo gusangira umubare w’ibanga. Iki kigo kivuga ko muri izi miliyoni 100 abagera kuri Miliyoni 30 batuye muri America na Canada. Kugeza ubu iki kigo cyatangaje ko kigiye guhagurukira abantu bakoresha uburyo bwo gusangira imibare y’ibanga bagakoresha konte imwe.

Magingo aya, iki kigo cyatangiye kugerageza uburyo bwo guhashya aba bantu basangira konte binyuze mu guhererekanya imibare y’ibanga ndetse ubu igeragezwa rigeze kure, aho ryatangiriye mu bihugu nka Peru, Costa Rica na Chile.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer) mu kigo cya Netflex Greg Peters avuga kuri iki kibazo cy’abantu basangira konte imwe ari benshi batabana yagize ati: ”Niba ufite mushiki wawe, mukaba mudatuye mu mujyi umwe mukaba mushaka gusangira konte, ibi ni byiza cyane. Nta n'ubwo tugiye gufunga konte kubera muyisangiye ahubwo twe tuzaguca amafaranga macye yiyongera ku yo watangaga, ubundi nawe ahabwe serivise yirebere uko ashaka”.

COO (Chief Operating Officer) wa Netflix 

Kuri uyu munsi wa none iki kigo kivuga ko kizajya gica amafaranga bitewe n’ubukungu bwacyo. Hagendewe mu bihugu bitatu biri gukorerwamo igerageza bari guca $2.13 buri kwezi muri Peru na $2.99 muri Costa Rica, na $2.92 muri Chile.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND