Brig Gen Charity Bainebabo umusirikarekazi mu ngabo za Uganda ari muri mbarwa bafite ipeti ryo hejuru, mu minsi micye ishize yari mu baherecyeje Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda.
Brig Gen Charity Bainababo aherutse
kugirwa Umuyobozi wungirije w’Umutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda, ukaba ari umutwe
ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu no kwita ku bindi bikorwa byihariye by’umutekano.
Ibi bikaba byaratangajwe n’Umunyamabanga
w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda Linda Nabusayi uyu mwanya Brig Gen
Bainabo, akaba yaranamaze kuwugeramo asimbuye Brig. Gen David Mugisha.
Uyu mwanya akaba
yarawushyizwemo nyuma y’igihe gito cyane, Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda akaba
n’Umukuru w’iki gihugu Museveni azamuye Bainababo amuvana ku ipeti rya Colonel
amugira Brigadier General.
Uretse kuba kandi ari
umusirikare ukomeye, ubwiza n’uburanga bwa Brig Gen Bainababo buri mu buvugisha
abatari bacye.
Brig Gen Charity Bainababo
yatangiye ari ADC bivuze umwunganizi w’ibanga
w’abasirikare bafite amapeti yo hejuru. Yabaye kandi ukuriye Umutekano wa
Madame Janet Kataba, Museveni umufasha wa Perezida Museveni.
Muri Mata 2021 yari mu
basirikare 1300 bazamuwe mu mapeti, icyo gihe yakuwe ku ipeti rya Lieutenant
Colonel agirwa Colonel.
N’ubwo yongerewe inshingano
akazamurwa mu mapeti n’ubu aracyari Umukuru w’umutwe w’ingenzi mu gihugu uzwi
nka PPG, ushinzwe umutekano wa Madame Janet Museveni.
Brig Gen Bainababo arubatse
afite abana babiri, aherutse gusaba gutangira gukorera impamyabushobozi y’ikirenga
PHD dore ko asanzwe afite impamyabumenyi 2 z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu
ikusanya n’ibungabungamakuru kimwe n’iyo mu bijyanye n’umutekano.
Yinjiye mu gisirikare nyuma
yo gusoza amasomo muri kaminuza ya Makerere icyo gihe yinjiye mu cyiciro kimwe
na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, kimwe na Maj Gen Sabiti Muzevi uyobora uruganda
rwa Luwero.
Mu biganiro bitandukanye
yagiye atanga, Brig Gen Bainababo yavuze ko yatewe imbaraga zo kwinjira mu gisirikare
na se wahoze ari umupolisi. Kuzamurwa kwa Brig Gen Bainababo mu ngabo za UPDF bibonwa
na benshi nk’iturufu yo gukurura abakobwa benshi kwinjira ku bwinshi mu gisirikare.
Brig Gen Bainababo azamuwe kabiri mu mapeti mu gihe kitarenga umwaka
Afite inshingano zo hejuru mu gisirikare cya Uganda
Afite uburanga butangaje
Ni umwe mu ikipe y'ingenzi yaherecyeje Lt Gen Muhoozi ubwo aheruka mu Rwanda
Brig Gen Bainababo yinjiye mu gisirikare mu mwaka 1998
Hagati ya 1999 na 2000 nibwo yatangiye amasomo ya cadet
TANGA IGITECYEREZO