Rutahizamu w’umunya-Cameroun, Mael Dindjeke yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda mu mukino Rayon Sports yatsinze AS Kigali 1-0, biyifasha kwicara ku mwanya wa gatatu iwukuyeho Mukura Victory Sport.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata, shampiyona y’u Rwanda yari yakomeje hakinwa
imikino y’umunsi wa 24, aho Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali kuri Stade ya
Kigali i Nyamirambo iyizimanira igitego 1-0.
Ni
igitego cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Cameroun Mael Dindjeke ku munota wa
34, ku mupira yahawe na mwenewabo bakomoka hamwe, Leandre Willy Onana witwaye
neza muri uyu mukino.
Dindjeke yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona y'u Rwanda
Nicyo
gitego cya mbere Dindjeke atsinze muri shampiyona y’u Rwanda, kuva yagurwa n’iyi
kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yaje benshi bakamuha urwamenyo baseka cyane
Rayon Sports ko yibeshye ku mukinnyi iguze kuko Atari ku rwego rwo kuyikinira.
Ni
umukinnyi wakunze guhabwa amahirwe yo gukina n’umutoza Jorge, ariko amahirwe
yahawe ntayabyaze umusaruro byanatumye abafana ba Rayon Sports bamutakariza
icyizere, gusa uyu munsi yakosoye amakosa amaze igihe akora aratsinda kandi
atsinda igitego gikenewe.
Gutsinda
uyu mukino byafashije Rayon Sports kwicara ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo
rwa shampiyona, aho yagize amanita 41 ikaba irushwa 9 na APR FC ya mbere ariko
ikaba ifite umukino itarakina.
Indi
mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu:
Rayon
Sports 1-0 AS Kigali
Etincelles
1-0 Police FC
Musanze
FC 1-0 Gicumbi FC
Etoile
De L’Est 0-1 Bugesera FC
Ku
Cyumweru tariki ya 24 Amata 2022:
APR
FC vs Marines FC
Kiyovu
Sport vs Mukura
Dindjeke yatsinze igitego cyahesheje Rayon Sports amanota atatu
Dindjeke yaje muri Rayon Sports benshi bamupinga
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi
Nyuma yo gursinda AS Kigali, Rayon Sports yahise yicara ku mwanya wa gatatu
TANGA IGITECYEREZO