RFL
Kigali

Muyoboke Alex na Bianca mu bitabiriye isabukuru ya Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/04/2022 18:05
2


Umujyanama w’abahanzi akaba n’umuyobozi wa Ishusho Ltd ari kumwe n’umunyamakuru wa Isibo Tv, Bianca, bari mu bitabiriye isabukuru y’umwana wa Perezida Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba iteganyijwe kubera kuri Lugogo Cricket Oval muri Uganda.



Binca ari mu ndege imwe na Muyoboke Alex berekanye bari mu rugendo rwerekeza mu gihugu cya Uganda, maze Muyoboke anyuza ubutumwa kuri WhatsApp ye ati: ’’Muratekereza iki..nyuma y’isabukuru ya mubyara wanjye Gen.Muhoozi, Kigali mwitegure tariki 23 Nyakanga.’’

Nyuma y’ubwo butumwa Muyoboke yongeye gusangiza abantu amashusho mato yageze kuri Lugogo Cricket Oval, ahagiye kubera ibirori by’isabukuru ya Lt Gen. Muhoozi biri buririmbemo abahanzi nka Jose Chameleone, Bebe Cool n’abandi batandukanye.

Kuva kuwa Gatanu tariki 22 Mata 2022, mu bice bitandukanye bya Uganda, hatangiye ibirori bibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’umwana wa Perezida Museveni.

Ni ibirori byahereye ahitwa Bushenyi mu gihugu cya Uganda, aho imbaga y’abantu benshi bari buzuye mu gitaramo cyari cyiganjemo urubyiruko. Bivugwa ko inshuti za Lt Gen. Muhoozi ari zo zagize uruhare mu itegurwa ry'ibyo birori.

Muyoboke Alex yahagurukanye na Bianca

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba wavutse tariki 24 Mata 1974, mbere yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 48 yabanje gutangiza isiganwa ku maguru ahitwa Kololo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata nka kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bijyanye n’isabukuru ye. Iri siganwa ringana na kilometero 10, ryitabiriwe n’amagana y’abantu. 

Lt Gen. Muhoozi yavuze ko yishimiye kuba ibirori by’isabukuru ye biri mu gihugu hose. Yakomeje agira ati “Ndashaka kubashimira mwese n’abaturage ba Uganda ku bufasha bwanyu. Ibi byose ni ku bwanyu. Nimutita ku gihugu cyanyu, nta muntu uzabibakorera.”

Ibihugu birimo n'u Rwanda byari bihagarariwe

Ibi birori bibaye mu gihe Lt Gen. Muhoozi ari no kwishimira uruhare rwe mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda binyuze mu biganiro byabaye mu ngendo ze ebyiri aho amaze guhura na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro biri no gutanga umusaruro dore ko magingo aya imipaka ihuza ibi bihugu byombi yamaze gufungurwa. Mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, hateganyijwe isangira ryo kwishimira isabukuru ya Muhoozi.

Muyoboke Alex yamaze kugera ahagiye kubera ibirori by'isabukuru ya Muhoozi

Umujyanama Muyoboke ubwo yahagurukaga i Kigali

Ubwo Lt.Gen Muhoozi yatangizaga iri siganwa









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kansime Jykaya2 years ago
    Sibwo ubwami busimbuye ubundi my mayere yuje ikinamico.Arimitswe ku kugaragara.Isabukuru ijyamo ibendera ry,igihugu ite?
  • Nkotanyi Emmanue2 years ago
    Nibyiza kuko ibihugu byose byaribihari





Inyarwanda BACKGROUND