Kigali

PNL: Rayon Sports na AS Kigali mu mukino w’ubusabane, undi mutego kuri Kiyovu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/04/2022 12:01
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata, shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 24, aho kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo amakipe abiri adafite icyo agiharanira muri shampiyona ahubwo ahanze amaso igikombe cy’Amahoro, mu gihe Kiyovu Sport igomba gushaka intsinzi kuri Mukura.



Rayon Sports irakira AS Kigali saa Cyenda kuri Stade ya Kigali, mu mukino udafite kinini uvuze ku makipe yombi, gusa ashaka kuzasoza shampiyona ari mu myanya y’imbere kuko igikombe cyo cyamaze kubacika, ahibwo bahanze amaso mu gikombe cy’Amahoro kigeze muri ¼.

Umukino ubanza wahuje aya makipe tariki ya 18 Ukuboza 2021, warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Nubwo nta kipe muri aya yombi yifuza gutakaza amanota atatu, nta nimwe yifuza no gutakaza umukinnyi ngo abe yavunika, ejo n’ejobundi nibamukenera mu rugamba rw’igikombe cy’Amahoro bamubure.

Niyo mpamvu buri kipe irakina yigengesereye ku buryo hatagira umukinnyi wayo ugira ikibazo kuko ntacyo baharanira muri shampiyona uretse gusoza mu myanya myiza gusa.

Aya makipe agiye gukina akurikirana ku rutonde rwa shampiyona, aho Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 38, ikaba ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 37, bakaba barushwa na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona amanota 12 na 13.

Mu mikino 5 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo 2, banganya 2 mu gihe AS Kigali yatsinzemo umukino umwe.

Mu mikino 5 Rayon Sports iheruka gukina, yatsinzemo 2, inganya 2 inatsindwa umukino umwe wa Kiyovu Sport, mu gihe mu mikino 5 AS Kigali iheruka gukina yatsinzemo umukino umwe gusa inganya imikino 4.

Ikipe iza gutsinda uyu mukino irarara ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe hagitegerejwe ibizava mu mukino uzahuza Mukura na Kiyovu Sport kuri iki Cyumweru.

Imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona:

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022:

Rayon Sports vs AS Kigali

Etoile de l’Est vs Bugesera

Etincelles vs Police FC

Musanze FC vs Gicumbi FC

Ku Cyumweru tariki ya 24 Amata 2022:

APR FC vs Marines FC

Kiyovu Sport vs Mukura

Rayon Sports na AS Kigali barakina umukino udafite kinini uvuze muri shampiyona

Kiyovu Sport irasabwa gutsinda Mukura kugira ngo ikomeze kwiruka ku gikombe cya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TWIZEYUHORAHO FAUSTIN2 years ago
    YUSU NASHIMWE BENEDA IGIKOMBE CYIZAJYAMUBINDI NAKABUZA JYITINYIROYACU OYEE IZATWARA ICYAMAKUMYABIRI NAGUSHIDIKANYA.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND