Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022,
nibwo Cyusa yageze mu Bubiligi, kimwe mu bihugu bibarizwa i Burayi aho yagiye
gukorera ibitaramo.
Uretse gukora ibitaramo, anafite gahunda yo kuhakorera
amashusho y’indirimbo yahimbiye umukunzi we Jeanine Noach bamaze igihe bari mu
munyenga w’urukundo.
Ubwo ku wa 27 Gashyantare 2022, Jeaninne yizihizaga
isabukuru y’amavuko, Cyusa yamuhaye impano zirimo n’indirimbo yamuhimbiye.
Icyo gihe, uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko impano
iruta izindi yahaye umukunzi we ari indirimbo yise ‘Uwanjye’ yamuhimbiye. Ati
“Twahuriye i Dubai kubera ko we yari ari mu Bubiligi "Duhura yakunze indirimbo
naririmbye yitwa ‘Uwari uwanjye’."
"Ntabwo nari kujya kumwita uwari uwanjye kandi
mufite. Mpita mwita uwanjye rero. Iyo ndirimbo yitwa ‘Uwanjye’."
Yavuze ko atagiye guhita asohora iyi ndirimbo, ariko
ko agiye gutangira gufata amashusho yayo kandi ko Jeanine azayigaragaramo ‘kuko
ni we ndirimba’.
Cyusa aherutse gutomora umukunzi we agira ati “Impuha
nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu
ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo.
Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach."
Urukumbuzi rwari rwose hagati y'aba bombi bamaze igihe
gito bavugwa mu rukundo


Cyusa aherutse gutangaza ko umukunzi we Jeanine
yamuhimbiye indirimbo y'urukundo
Ubuzima buraryoshye kwa Cyusa na Jeanine, Nyirasenge
wa Miss Nishimwe Naomie
Cyusa yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati
"Ikibasumba."
Jeanine akunze gukoresha emoji mu kumvikana no
kugaragaza icyanga cy'urukundo ahabwa na Cyusa