Urwibutso Nicole ukinira ikipe y'igihugu ya Basketball n'ikipe ya IPRC South yibarutse umwana w'umukobwa.
Amakuru InyaRwanda.com yamenye ni uko muri iki cyumweru umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Basketball ndetse n'ikipe ya IPRC Huye yibarutse umwana w'umukobwa akaba n'imfura ye. Tariki 6 Werurwe umwaka ushize, ni bwo Urwibutso Nicole yasezeranye kubana akaramata na Yves Nyirigira bari bamaranye imyaka 6 bakundana. Uyu mwana w'umukobwa akaba impano mu muryango wa Nyirigira Yves na Urwibutso Nicole yiswe Nyirigira Gia Kendria.
Urwibutso Nicole ku bukwe bwe yifotoranyije umupira wa Basket
Muri
Nzeri 2020, ni bwo Yves Nyirigira yateye ivi asaba Nicole kuzamubera umugore ku
munsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, aramwemerera avuga ‘YEGO’
ndetse ahita anamwambika impeta.
Nicole
ubwo yigaga mu ishuri rya Notre Dame de la Providance Karubanda, yahamagawe mu
ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18. Amaze gukinira iki kigo, yerekeje
muri Kaminuza y'u Rwanda ahakina umwaka umwe yerekeza muri IPRC Huye naho
ntiyahatinda asubira muri UR Huye ubu akaba ari umukinnyi wa IPRC Huye. Ubwo
yakiniraga kandi IPRC Huye, yabaye umukinnyi mwiza (MVP) wa shampiyona
y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2017/18.
Yves
na Nicole bamenyanye mu mwaka wa 2015
batangira gukundana neza tariki 28 Ugushyingo 2015, icyo gihe Nicole yari umutoza wungirije mu
kigo cya Notre Dame de la Providance Karubanda cyatozwaga na Mushumba mu mikino
ya FEASSA.
Muri Nzeri nibwo Yves yambitse impeta Nicole
Nicole asanzwe ari umukinnyi wa IPRC Huye
TANGA IGITECYEREZO