RFL
Kigali

Urwibutso Nicole ukinira ikipe y'igihugu ya Basketball yibarutse imfura

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/04/2022 10:27
0


Urwibutso Nicole ukinira ikipe y'igihugu ya Basketball n'ikipe ya IPRC South yibarutse umwana w'umukobwa.



Amakuru InyaRwanda.com yamenye ni uko muri iki cyumweru umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Basketball ndetse n'ikipe ya IPRC Huye yibarutse umwana w'umukobwa akaba n'imfura ye. Tariki 6 Werurwe umwaka ushize, ni bwo Urwibutso Nicole yasezeranye kubana akaramata na Yves Nyirigira bari bamaranye imyaka 6 bakundana. Uyu mwana w'umukobwa akaba impano mu muryango wa Nyirigira Yves na Urwibutso Nicole yiswe Nyirigira Gia Kendria.

Urwibutso Nicole ku bukwe bwe yifotoranyije umupira wa Basket 

Muri Nzeri 2020, ni bwo Yves Nyirigira yateye ivi asaba Nicole kuzamubera umugore ku munsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, aramwemerera avuga ‘YEGO’ ndetse ahita anamwambika impeta.

Nicole ubwo yigaga mu ishuri rya Notre Dame de la Providance Karubanda, yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18. Amaze gukinira iki kigo, yerekeje muri Kaminuza y'u Rwanda ahakina umwaka umwe yerekeza muri IPRC Huye naho ntiyahatinda asubira muri UR Huye ubu akaba ari umukinnyi wa IPRC Huye. Ubwo yakiniraga kandi IPRC Huye, yabaye umukinnyi mwiza (MVP) wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2017/18.

Yves na Nicole bamenyanye mu mwaka  wa 2015 batangira gukundana neza tariki 28 Ugushyingo 2015,  icyo gihe Nicole yari umutoza wungirije mu kigo cya Notre Dame de la Providance Karubanda cyatozwaga na Mushumba mu mikino ya FEASSA.


Muri Nzeri nibwo Yves yambitse impeta Nicole


Nicole asanzwe ari umukinnyi wa IPRC Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND