Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up (RIB) bwatangaje ko Miss Nimwiza Meghan atagishinzwe itumanaho n’umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda.
Mu itangazo bashyize ku mbuga
nkoranyambaga zirimo Twitter, bavuze ko Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u
Rwanda 2019 “yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda.”
Rwanda Inspiration Back Up yavuze
ko mu gihe Miss Nimwiza yari amaze ari mu nshingano nk’Umuvugizi wa Miss Rwanda, yagaragaje umurava n’umuhate.
Bamwifuriza amahirwe masa
mu byo yerekejemo. Muri iri tangazo, ntibasobanura impamvu yatumye Nimwiza
Meghan ava ku kazi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,
nibwo amakuru yatangiye gusakara ko Nimwiza Meghan yamaze gusezera kuri Miss
Rwanda Organisation yagezemo mu 2020.
Miss Nimwiza Meghan yari Umuvugizi wa
Miss Rwanda. Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 ayobora ishami
rishinzwe abafatanyabikorwa [Director of Partnership], ni mu gihe Iradukunda
Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 ashinzwe guhuza ibikorwa.
Amakuru yizewe agera kuri INYARWANDA
aravuga ko Miss Nimwiza Meghan yavuye muri Miss Rwanda Organisation kubera
akazi yabonye ko gukora mu ruganda rwa Sima, Prime Cement, ruherereye mu Karere
ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.
Sima ni kimwe mu bikoresho by'ibanze
byifashishwa cyane mu mirimo y'ubwubatsi.
Uru ruganda ruherutse kugira ‘Brand Ambassador,
Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009, ndetse Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka “Igisabo” ni umukozi muri uru ruganda
ushinzwe ibijyanye n’iyamamazabikorwa.
Miss Nimwiza Meghan azakomeza
gukorana na Miss Rwanda mu bijyanye n’ubujyanama, cyangwa se igihe yaba akenewe
mu Kanama Nkemurampaka no mu bindi bikorwa bitarimo kuvugira iri rushanwa.
Miss Nimwiza Meghan yabonye akazi mu
ruganda rukorera sima mu Karere ka Musanze, Prime Cement
Rwanda Inspiration Back Up yashimye Nimwiza Meghan ku bw’umurava n’umuhate yagaragaje mu kazi yari ashinzwe
Nimwiza Meghan yatangiye gukorana na Miss Rwanda Organisation kuva muri Gicurasi 2020
Nimwiza Meghan yagiye agirana ibiganiro bitandukanye n’ibitangazamakuru asobanura byinshi ku irushanwa rya Miss Rwanda n’ibindi
Miss Nimwiza Meghan yashimye Rwanda Inspiration Back Up ku cyizere yamugiriye
TANGA IGITECYEREZO