RFL
Kigali

Ibyihariye mu masezerano ya Cristiano muri Manchester United uhabwa akayabo kuri buri gitego atsinze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/04/2022 15:46
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo byagaragajwe ko afite amasezerano yihariye muri Manchester United, amwinjiriza akayabo kuri buri gitego atsinze ndetse n’umubare w’ibitego agejejeho, byanatumye mu mpera z’icyumwe dusoje yegukana ibihumbi 850 by’amapawundi [miliyoni zirenga 850 Frw] nyuma yo gutsinda ibitego 3.



Cristiano yatsinze ibitego bitatu byari bikenewe cyane na Man.United imbere ya Norwich City yari yigize ibamba ibasha kwegukana amanota atatu yayihesheje kuba mu makipe agihataniye gusoza shampiyona ari muri ane ya mbere mu Bwongereza.

Ibitego bitatu Cristiano yinjije mu izamu rya Norwich ku munota wa 7’, 32’ na 76’, byamuhesheje agahimbazamusyi ka miliyoni 850 Frw binaherekeza ingingo zihariye ziri mu masezerano afitanye n’iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

Mu masezeramo Cristiano afitanye na Manchester United harimo ko azajya ahabwa ibihumbi ijana by’amayero kuri buri gitego atsinze muri buri mukino.

Uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago yemerewe ibihumbi 850 by’amapawundi mu gihe agejeje ibitego 20 mu marushanwa yose Manchester United yitabiriye uyu mwaka w’imikino.

Kugeza magingo aya, Ronaldo w’imyaka 37 amaze gutsinda ibitego 21 birimo 15 bya shampiyona na bitanu byo muri UEFA Champions League.

Cristiano kandi mu gihe azaba agejeje ibitego 30 muri uyu mwaka w’imikino, azahabwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi 750 by’amapawundi.

Muri rusange, Manchester United yashyizeho agahimbazamusyi ka miliyoni y’amapawundi ku mukinnyi uzarusha abandi ibitego imbere mu ikipe. Ronaldo akurikiwe na Bruno Fernandez ufite ibitego 12.

Gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe (Hat-trick) byabaye agashya kuri Ronaldo kuko yujuje Hat-trick ya 60 mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru mu makipe yose yanyuzemo n’ikipe y’igihugu ya Portugal abereye kapiteni.

Gutsinda Norwich City byongereye amahirwe Manchester United yo gukomeza guhatanira kuzasoza mu makipe ane ya mbere muri Premier League kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Cristiano yegukanye ibihumbi 850 by'ama-pound nyuma yo gutsinda Norwich City ibitego 3

Cristiano ahabwa akayabo k'ibihumbi 100 by'ama-pound kuri buri gitego atsindiye Manchester United

Cristiano yavanye Manchester United mu menyo ya Norwich City





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND