Kigali

Nta gukorora nta kwitsamura APR FC yikuye i Bugesera

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/04/2022 20:54
0


Igitego cya Mugisha Bonheur mu minota y'inyongera gitumye APR FC ifata umwanya wa mbere, gisiga Bugesera FC mu marira y'urusobe.



APR FC iraye ku mwanya wa mbere nta nkuru, nyuma yo gutsinda Bugesera FC mu mukino w'umunsi wa 23  wa shampiyona. APR FC yinjiye muri uyu mukino iziko Kiyovu Sports bari gukubana yari yaratakaje itsinzwe na Gasogi United.

Umukino watangiye utinzeho iminota 5 kuko saa 15:05 PM Muniru Abdul Rahman yari atangije umupira. Bugesera FC yari yambaye imyenda yayo ya Orange n'umukara nk'ikipe yari mu rugo, mu gihe APR FC nayo yari yambaye imyenda yayo irimo amabara y'umweru n'umukara.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba APR FC batari mu mukino, mu gihe ku ruhande rwa Bugesera FC David nawe atari mu kibuga kubera ikibazo cy'imvune.

*Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga*

Nsabimana Jean de Dieu
Seth Nkurunziza
Obedi Kagabo
Brian Muhinda
Junior Didier Mucyo
Samuel Kato Nemeyimana
Olise Raphael Osalue
Kennedy Hoziyana
Sulley Sadick
Abdul Rahman Muniru
Odili Chukwuma

*Abasimbura*

Twagirayesu Aman
Kevin Pascal
Rucogoza Eliasa
Muvunyi Danny
Danny Niyonkuru
Ishimwe Ganijuru
Mparanyisenga
Nyandwi Theophile
Mugisha Didier

Bugesera FC umukino ugeze nko ku minota 8 yabonye Koroneri yatewe na Odili Chukwuma, ariko umupira urengera ku rundi ruhande. Igice cya mbere wabonaga ko amakipe yombi adafite ubwoba, by’umwihariko kuri Bugesera FC yari ku kibuga cyayo yashakaga cyera kabaye gutsinda APR FC.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko Bugesera FC ariyo ifite umubare wo hejuru wo kwiharira umupira.

*Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga*

1 Ishimwe  Pierre
2 Omborenga  fitina fi

3 Nsabimama  Aimable
4 Buregeya  Prince
5 Niyomugabo  Claude
6  Mugisha   Bonheur
7 Nsanzimfura  Keddy
8 Manishimwe  Djabel
9 Nizeyimana  Djuma
10 Kwitonda  Alain
11 Bizimana  Yannick

*Abasimbura*

1  Ahishakiye Herither
2 Ndayishimiye Dieudonne
3 Nshimiyimana Yunusu
4 Ruboneka Bosco
5 Ishimwe Anicet
6 Nshuti Innocent
7 Itangishaka Blaise
8 Nsengiyumva Ilshade Parfait
9 Mugunga Yves

Igice cya mbere cyarangiye Bugesera FC iteye koroneri imwe kuri 2 za APR FC, nta karita y'umuhondo yatanzwe ku mpande zombi, APR FC yari yakoze amakosa 2 mu gihe Bugesera yakoze amakosa 4; Bugesera FC yarariye inshuro 2 mu gihe APR nta n’imwe. Mu mashoti agana hanze y'izamu Bugesera FC yateye atatu APR itera 4, amashoti agana mu izamu Bugesera yateye 2 APR FC itera atatu.

Igice cya kabiri cyatangiye nta kipe n'imwe ikoze impinduka kuko abakinnyi babanje mu kibuga aribo bagarutse.
APR FC yari yagowe n'abakinnyi babiri ba Bugesera FC, yaba Raphael Osaluwe na Kato wari wagoye ba rutahizamu ba APR FC kuko ari bagufi. Ku munota wa 60, Adil yakoze impinduka Anicet yinjira mu kibuga Djuma asohokamo.

Bugesera FC nayo ikibona ibyo yahise isimbuza, aho Raphael Osaluwe na Muniru bavuye mu kibuga icyarimwe hinjiramo Danny na Mugisha Didier.
Bugesera FC yahise igabanya imbaraga ndetse itangira kwatakwa no gucurikirwaho ikibuga, kuko Raphael yari amaze kuvamo.

Adil wari wagowe na ba myugariro barebare ba Bugesera, yafashe umwanzuro wo gushyira mu kibuga Mugunga Yves Yannick Bizimana ava mu kibuga, naho Nshuti Innocent asimbura Alain Kwitonda Bacca. APR FC yahise irushaho kwisirisimba imbere y'izamu rya Bugesera, ariko igitego gikomeza kuba inzozi.

Ku munota wa 90 mbere yo kongeraho iminota 4, Ndayiragije utoza Bugesera FC yakuye mu kibuga Hoziyana Kennedy ashyiramo Rucogoza Eliasa.

Umukino wenda kurangira ku munota wa 90+4 APR yabonye amahirwe imbere y'izamu, umupira wari ufitwe na Mugunga Yves awuhereza Mugisha Bonheur wahise utera ishoti rirerire ariko rikomeye ryaruhukuye mu shundura za Bugesera FC, amarira n'agahinda bitangira kumanuka mu maso y'abakinnyi ba Bugesera.

*Imibare yaranze uyu mukino*

APR FC yatsinze igitego kimwe ku busa.
Bugesera FC yahawe amakarita 2 y'umuhondo, APR FC nayo ihabwa amakarita 2 y'umuhondo.
Nta karita y'umutuku yatanzwe. Bugesera FC yakoze amakosa 11 APR FC ikora 6, Bugesera FC yarariye inshuro 2 APR FC nta n’imwe. APR yateye imipira 6 igana hanze y'izamu, Bugesera itera 3. Bugesera yateye imipira 4 igana mu izamu, APR itera 6.

Umukinnyi w'umukino yabaye Kato Samuel Nemeyimana, myugariro wa Bugesera FC.

*Indi mikino uko yagenze*

As Kigali 2-2 Etincelles FC

APR FC yafashe umwanya wa mbere n'amanota 51, irusha inota rimwe Kiyovu Sports. Ikipe ya nyuma ni Gicumbi FC n'amanota 16.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND