Kigali

Gutsimbarara kuri NATO kwa Finland kongerera umujinya u Burusiya no kwagura intambara mu Burayi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:17/04/2022 20:24
3


Leta y' u Burusiya imaze iminsi 53 mu ntambara na Ukraine, aho bapfa ibintu bitandukanye biyobowe no kuba Ukraine yararenze ku masezerano y'ibihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete, ikagambirira kwinjira mu muryango wo gutabarana wa (NATO/OTAN). Igihugu cya Finland gishobora kwagura iyi ntambara y'impungenge.



Kwagurira imbago za OTAN muri Ukraine na Finland, u Burusiya bubifata nko guha karibu mucyeba wabwo (USA) uhereye mu mbavu no mu misaya yabwo, ku buryo umutekano wabwo udashobora kwizerwa na gato mu gihe America n'ibindi bihugu bigize NATO byaba byidegembya ku mipaka y'u Burusiya uko byiboneye.

Mu rwego rwo guha gasopo Ukraine, kuwa 24 Gashyantare ingabo z'u Burusiya zahingukanye ibisasu mu mijyi itandukanye ya Ukraine, ndetse bunateguza ko buri gihugu kibwegereye nikigambirira kujya mu muryango wa NATO kizagabwaho ibitero bikomeye.

Mu cyumweru gishize, Dmitry Medvedev, Visi perezida w'akanama gashinzwe umutekano w' u Burusiya yaburiye ibihugu bya Finland na Ukraine ko nibyinjira mu muryango wa NATO, U Burusiya buzongera ingabo ku mipaka ibuhuza nabyo kuko umutekano wabwo uzaba utacyizewe nk'ibisanzwe.

Yagize ati ''Ibi bihugu bibiri nibyiyongera mu muryango uyobowe na USA, bisobanuye ko abahanganye n'u Burusiya bazaba biyongereye. Hashobora kuzabaho iyongerwa ry'abasirikare barwanira ku butaka n'abarwanira mu mazi.''

Dimitry Peskov, umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu mu Burusiya we yavuze ko kwinjira muri NATO kwa Finland na Sweden bifatwa nk'ikimenyetso cyo gushaka guhungabanya umutekano w'u Burusiya, bityo bigomba kwirindirwa kure.


Perezida Vladmir Putin w' u Burusiya

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine, Peeka Haavisto we aherutse gutangariza ikinyamakuru YLE ko umuburo w'u Burusiya utazagira na kimwe uhindura ku cyemezo ndetse n'ibitekerezo byabo ku kujya mu muryango wa NATO.

Amagambo ya Haavisto yateye ubwoba benshi mu mpuguke za Politiki, kuko yasaga n'usobanura ko byanze bikunze, inama y'inteko y'igihugu itazigera itekereza umuburo w' u Burusiya ku munsi izaba igiye gufata umwanzuro ku kwinjira muri NATO.

Ibi kandi birushijeho gutera ubwoba kuko abayobozi batandukanye mu Burusiya bagaragaza ko batazigera bemerera umuturanyi wabo n'umwe kwinjira mu muryango wa NATO ku mahoro, bivuze ko intambara ishobora kurenga Ukraine ikagera muri Finland.

Mu gihe intambara yaba yagutse ikagera muri Ukraine cyangwa Sweden, byaba ari akaga gakomeye kurushaho ku mibereho y'abatuye isi by'umwihariko abatuye i Burayi, kuko u Burusiya bwarushaho gukomera ku mitungo yabwo kamere busakaza i Burayi nka Gaze, igihingwa cy'ingano, ibikomoka kuri Peteroli n'ibindi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kagaba2 years ago
    Ngo uburisiya bwatanze gasopo kuri ukraine? buriya ubazije imiryango ya abajenerali 08 buburusiya biciwe muriyi ntambara, yakubwira ko bwo ntagasopo bwabonye?
  • kagaba2 years ago
    Ntabizashoboka ko ibihugu bituranye nuburusiya ko bizakora icyo bushaka kuko ibyo bihugu sintara zabwo, bizajya mimiryango bishaka sinangombwa ko babana no mubwumvikane mugihe uburusiya ntakwiyorosha cg kwicisha bugufi bugira, bukwiye kumenya ko inkubaza nayo yarizi ko ikomeye ntacyayitangira ariko muntu yabonye umurindankuba, rero putin nashaka ashyire umupira hasi, ibaze gupfusha generals 8 mumezi 2 ubu c arwanye umwaka byagenda bite? ko ari ukraine gusa nihingerayo ibyo bindi agenda yiyenzaho bizamugendekera bite?
  • JMV2 years ago
    Niba hari amasezerano ko bitagomba kwinjira muri OTAN ndumva Russia ifite ukuri igomba kwirwanaho, ubabaje ni umuturage w'inzirakarengane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND