Umuhanzi Kitoko Bibarwa [Kitoko] ukorera umuziki mu Bwongereza n’umuhanzi Murwanashyaka Isaac [MK Isacco] ukorera umuziki mu Bufaransa, bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye kizabera mu gihugu cy’u Bufaransa muri Nyakanga 2022.
Tariki 2 Nyakanga 2022, hazaba imikino
ya Basketball izahuza amakipe akina umukino wa Basketball akinamo Abanyarwanda,
Abarundi n’abandi batuye ku mugabane w’u Burayi.
Bivuze ko iyi mikino izahuza
ababarizwa muri ibyo bihugu byo mu Burayi hanyuma bahurire mu gihugu cy’u
Bufaransa mu Mujyi wa Toulouse, aho bazakina kugeza habonetse uwegukana igikombe.
Iyi mikino izajya iba ku manywa. Ku munsi
wo kumenya ikipe yegukana igikombe, hazaba n’igitaramo gikomeye kizaririmbamo
Kitoko, MK Isacco n’abandi.
Batumiwe gususurutsa abazitabira
kureba iyi mikino ihuje amakipe yo mu Burayi n’abatuye mu Mujyi wa Toulouse.
MK Isacco yabwiye INYARWANDA ko
yatumiwe muri iki gitaramo, kubera ko ari umuhanzi uhagaze neza mu bakorera umuziki
mu Mujyi wa Toulouse.
Igitaramo kizasoza iyi mikino
cyateguwe n’umurundi witwa Jean Claude, ufite kompanyi yitwa JC Enterprise Hoops
Contest isanzwe itegura ibitaramo mu Mujyi wa Toulouse no mu yindi mijyi yo mu
gihugu cy’u Bufaransa.
Isacco yavuze ko ari ubwa mbere azaba
ahuriye na Kitoko mu gitaramo, akizera ko bazatanga ibyishimo ‘kuko akora akazi
keza cyane kandi aranakunzwe’.
Yavuze ko kuri we ari amahirwe
akomeye yo kwigaragaza, kuko hari hashize igihe kinini adataramira Abanyarwanda
babarizwa muri icyo gihugu.
Isacco avuga ko yaherukaga
kubataramira mu 2016. Anavuga ko anafite ikindi gitaramo azaririmbamo ku wa 23
Nyakanga 2022 mu Mujyi wa Paris, aho azataramira abanyamideli bazaba bari
kumurika imideli igezweho y’impeshyi.
Uyu muhanzi anafite ikindi gitaramo ‘gishobora
kwandika amateka’ mu rugendo rwe rw’umuziki, kizaba tariki 30 Mata 2022
cyateguwe na Trace Africa mu bikorwa bizwi nka ‘Foire de Paris’ biba buri
mwaka.
Ati “Urumva nawe kugirirwa icyizere
na Televiziyo Mpuzamahanga ni indi ntera. Birasaba ko nzitwara neza kuko hari
indi miryango ishobora guhita ifunguka.”
Anafite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Rennes muri Kamena 2022, ataramira aba-Martinique.
Kitoko azasusurutsa abakunzi b’ibihangano bye binyuze mu ndirimbo nka 'Rurabo', 'Pole Pole' n'izindi
MK Isacco watumiwe mu gitaramo cyo mu Bufaransa aho asanzwe abarizwa, azwi mu ndirimbo zirimo 'Malaika', 'Urampagije' n'izindi
KITOKO AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE ‘WENEMA’
TANGA IGITECYEREZO