Abagize ihuriro ry’abakunzi ba Meddy bazwi nk’Inkoramutima basuye urwibutso rwa Kigali, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda rwo hambere n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Imyaka ibaye 28 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abarenga
miliyoni ibaye, ubu u Rwanda n’isi yose bari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka. Muri
iyi minsi ibanzirizwa n’iminsi 7 y’umwihariko, haba hateganijwe ibikorwa
bitandukanye bigenda bifasha abantu kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Kimwe muri ibyo ni ugusura Inzibutso zitandukanye, muri zo
harimo Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250. Ni muri uwo
mujyo abagize ihuriro ry’abakunzi ba Meddy bazwi nk’inkoramutima, basuye
urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa 16 Mata 2022.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'umwe mu bayobozi
b’ihuriro ry’Inkoramutima yatangaje impamvu bahisemo gusura Urwibutso rwa
Kigali; ati:”Twatekereje gusura Urwibutso rwa Gisozi mu buryo bwo kurushaho
gusobanukirwa neza amateka kandi no kugira uruhare mu guhangana n’abapfobya
Jenoside yakorewe abatutsi, dore ko turi umuryango mugari yaba mu Rwanda no mu
bice bitandukanye by’isi.”
Yagarutse kandi kuri gahunda bafite mu bihe biri imbere ati:”Kuri
ubu n’ubwo twaje tutari benshi cyane, ariko hamwe n’abandi duhagarariye hari n’ibindi
bikorwa turimo gutegura byo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Igihe nikigera nabyo tuzabibamenyesha. Icyo nasoza mbwira abanyarwanda ni ugukomeza
gushyira hamwe, guharanira ko ibyabaye bitazasubira, ku rubyiruko kumenya ko
arirwo ejo hazaza rugakora cyane.”
Nyuma kandi yo gusura no gusobanurirwa amateka k’Urwibutso rwa
Kigali ruherereye ku Gisozi, Inkoramutima zagiye gusura umuryango w’uwarokotse
Jenoside yakorewe abatutsi uherutse kwibasirwa muri ibi bihe byo kwibuka, aho
umwe muribo yatemwe mu isura n’abantu kugeza ubu bamaze gutabwa muri yombi, aho
bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Beretswe filimi ikubiyemo ubuhamya bw'abarokotse
Basuye ibice bitandukanye by'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside
Barateganya hamwe n'abandi benshi bari hirya no hino ku isi bari bahagarariye ibikorwa byo kuremera abarokotse
Inkoramutima zasuye Urwibutso ngo zirusheho kugira ubumenyi bwisumbuye ku mateka yaranze igihugu, bityo bibafashe gukomeza guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Inkoramutima zasuye umuryango w'uwarokotse Jenoside uherutse kwibasirwa muri ibi bihe byo kwibuka.
Mutabangama Betty wasuwe n'Inkoramutima nyuma y’uko atemwe mu isura (abarizwa no mu ihuriro ry'Inkoramutima)
TANGA IGITECYEREZO