Umuhanzi n’umubyinnyi wasoje amashuri mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, Kwizera Ange uzwi nka Ange Bebe agiye gushyira indirimbo hanze nyuma y’iminsi micye aciye ibintu mu gitaramo cyasusurukijwe n’abarimo Timaya wanamwemereye kuzamwifashisha mu mashusho y’indirimbo.
Ange Bebe wahawe amafaranga ibihumbi 300Frw na Timaya ku
rubyiniro nyuma yo kunyurwa n’imiterere y’uyu mukobwa n'uburyo abyinamo ajyanisha n’indirimbo, akanatangaza ko azamwifashisha mu mashusho y’indirimbo, agiye gushyira indirimbo ye ya mbere.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yagize ati:”Ndahamanya n’umutima
wanjye ko igihe nategereje kuva mu bwana ari iki ngiki ngo ninjire mu muziki by’umuga, mpe abanyarwanda ibyishimo binyuze mu mpano yanjye kandi nshimira buri umwe washyigikiye
unashyigikira, kandi mboneraho kubamenyesha ko indirimbo yanjye ‘Do Not’ izajya hanze kuri
uyu wa kabiri tariki 19.”
Akomeza agira ati:”Gushyira hanze indirimbo ku muhanzi ni ikintu
kimwe kandi umuntu aba yayikoreye abakunzi b’umuziki nyarwanda, bishimisha rero
iyo ugize abakwereka ko bagushyigikiye. Nizeye ntashidikanya kandi nzababona kuko
kuva ku munsi wa mbere bakomeje kunyereka ko banshyigikiye.”
Mu busanzwe Ange Bebe kuva mu buto bwe yakoraga kandi akanakunda
umuziki mu rusengero dore ko se ari umupasiteri muri ADEPR, ariko noneho yaje
no kujya mu ishuri ryawo ku Nyundo aho yasoreje mu mwaka wa 2020, kuri ubu akaba
yaranabonye abamufasha mu muziki barimo Manager we utuye muri USA.
Mu masaha mbarwa araba ashyize hanze indirimbo ifite amashusho yatunganijwe na Fayzo Pro n'amajwi yatunganijwe na Ayo Rash
Yakunze umuziki kuva mu bwana
Igirataramo cya Timaya cyasize yanditse amateka akomeye
Se umubyara ni pasiteri
Wamukurikira ku mbuga nkoranyambaga hose ni Ange Bebe
TANGA IGITECYEREZO