Abakobwa bujuje ibisabwa babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bakomoka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bashyireweho irushanwa ry’ubwiza ryiswe “Miss East Africa USA” rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu mateka.
Ni ubwa mbere iki gikorwa kigiye
kubaho, kuko hasanzwe haba irushanwa rya Miss Africa rihuza abakobwa bo ku
mugabane wa Afurika ndetse na Miss East Africa ihuza abakobwa bo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba.
Miss East Africa USA izajya iba mu
Ukuboza buri mwaka muri Amerika. Rizajya rihuza abakobwa bo muri EAC babarizwa
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi wa Sunday Entertainment, Nzitatira
Sunday Justin yabwiye INYARWANDA ko batekereje gutegura iri rushanwa mu rwego
rwo guhuza urubyiruko ruvuka muri EAC ariko rubarizwa muri iki gihe muri
Amerika.
Ati “Igitekerezo cyaryo [Irushanwa]
ni mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko rutuye muri Amerika ariko rukomoka muri
East Africa.”
Nzitatira yavuze ko iri
rushanwa ryo guhitamo umukobwa uhiga abandi ryitezweho kugaragaza EAC ‘mu
ruhando rw’amahanga’. Ati “Nk’uko EAC iri kwaguka numva ko ari umwanya mwiza ko
abari mu mahanga twisanga mu biri kuba iwacu.”
Umukobwa ushaka kwitabira Miss East
Africa USA agomba kuba atuye muri Amerika akomoka muri EAC; afite imyaka iri
hagati ya 18 na 35 y’amavuko, ari inyangamugayo, ari ingaragu, yarasoje
amashuri yisumbuye, kwemera ko umushinga we azawushyira mu bikorwa mu gihugu
akomokamo n’ibindi.
Ibihembo bizatangwa ku mukobwa
uzegukana ikamba ni ukwishyurirwa Kaminuza [Scholarship] yo kwiga muri Kaminuza
muri Amerika, kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we aho akomoka n’ibindi
bitandukanye.
Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
ni u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Burundi, Sudani
y'Epfo, Uganda, Kenya ndetse na Tanzania.
Ku wa 29 Werurwe 2022, nibwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC mu nama y'uyu muryango yari ikuriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yateraniye i Arusha muri Tanzania.
Umuyobozi wa Sunday Entertainment, Nzitatira Sunday Justin yatangaje ko Miss East Africa USA bayitezeho guhuza urubyiruko rwo muri EAC
Ni ku nshuro ya mbere hagiye kuba Miss East Africa USA. Iri rushanwa ryubakiye ku bwiza, ubwenge, kuyobora n'umuco
TANGA IGITECYEREZO