RFL
Kigali

Hagiye gutorwa umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss East Africa USA

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2022 0:12
0


Abakobwa bujuje ibisabwa babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bakomoka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bashyireweho irushanwa ry’ubwiza ryiswe “Miss East Africa USA” rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu mateka.



Ni ubwa mbere iki gikorwa kigiye kubaho, kuko hasanzwe haba irushanwa rya Miss Africa rihuza abakobwa bo ku mugabane wa Afurika ndetse na Miss East Africa ihuza abakobwa bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Miss East Africa USA izajya iba mu Ukuboza buri mwaka muri Amerika. Rizajya rihuza abakobwa bo muri EAC babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi wa Sunday Entertainment, Nzitatira Sunday Justin yabwiye INYARWANDA ko batekereje gutegura iri rushanwa mu rwego rwo guhuza urubyiruko ruvuka muri EAC ariko rubarizwa muri iki gihe muri Amerika.

Ati “Igitekerezo cyaryo [Irushanwa] ni mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko rutuye muri Amerika ariko rukomoka muri East Africa.”

Nzitatira yavuze ko iri rushanwa ryo guhitamo umukobwa uhiga abandi ryitezweho kugaragaza EAC ‘mu ruhando rw’amahanga’. Ati “Nk’uko EAC iri kwaguka numva ko ari umwanya mwiza ko abari mu mahanga twisanga mu biri kuba iwacu.”

Umukobwa ushaka kwitabira Miss East Africa USA agomba kuba atuye muri Amerika akomoka muri EAC; afite imyaka iri hagati ya 18 na 35 y’amavuko, ari inyangamugayo, ari ingaragu, yarasoje amashuri yisumbuye, kwemera ko umushinga we azawushyira mu bikorwa mu gihugu akomokamo n’ibindi.

Ibihembo bizatangwa ku mukobwa uzegukana ikamba ni ukwishyurirwa Kaminuza [Scholarship] yo kwiga muri Kaminuza muri Amerika, kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we aho akomoka n’ibindi bitandukanye.

Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Burundi, Sudani y'Epfo, Uganda, Kenya ndetse na Tanzania.

Ku wa 29 Werurwe 2022, nibwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC mu nama y'uyu muryango yari ikuriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yateraniye i Arusha muri Tanzania. 

Umuyobozi wa Sunday Entertainment, Nzitatira Sunday Justin yatangaje ko Miss East Africa USA bayitezeho guhuza urubyiruko rwo muri EAC 

Ni ku nshuro ya mbere hagiye kuba Miss East Africa USA. Iri rushanwa ryubakiye ku bwiza, ubwenge, kuyobora n'umuco 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND