RFL
Kigali

Umusore yasabye ubufasha nyuma y’uko umukobwa amaze igihe ajya gusenga yitwaje ifoto ye asaba ko yamubera umugabo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:16/04/2022 16:18
1


Umusore witwa Alinwa Kingsley yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye ubufasha abamukurikira nyuma y’uko hari umukobwa umaze igihe ajya gusenga yitwaje ifoto ye mu rwego rwo gusengera icyifuzo cye cyo kubana n’uyu musore.



Alinwa Kingsley utuye mu gihugu cya Nigeria mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko uyu mukobwa hashize igihe kitari gito ajya mu rusengero yitwaje ifoto ye.

Ubu butumwa uyu musore yabuherekesheje ifoto y’uyu mukobwa imugaragaza ari mu rusengero hamwe n’abandi bakirisitu bari baje gusenga ndetse afite n’ifoto ye mu ntoki.

Uyu musore yakomeje avuga ko impamvu acyeka yatumye uyu mukobwa afata iki cyemezo cyo kujya yitwaza ifoto ye mu rusengero uko agiye gusenga aruko yigeze kumwizeza ko bazashyingiranwa mu bihe bya Pasika.

Kingsley yagize ati: “Ndabinginze mumfashe mubwire uyu mukobwa ahagarike kujya mu rusengero atwaye ifoto yanjye ayishyiriye pasiteri ngo ansengere kugira ngo nshyingiranwe nawe kubera ko kubwo kwibeshya namubwiye ko tuzashyingiranwa kuri Pasika.”

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iyi nkuru, abakoresha urubuga rwa Twitter babwiraga uyu musore ko kuba yarasezeranyije uyu mukobwa ko bazabana amubeshya atari byiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boaz Niyomungyeri1 year ago
    Uwomukobwa nibumuzi kandi wowe utamukunda menyako urimubi, kuko uwo ndumva arumwana w'imana, umwiza utari uwo ninde? Mara akanya ubitekerezaho.





Inyarwanda BACKGROUND