Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eliazar Ndayisabye yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Hold me Lord" yari imaze imyaka 17 yanditse.
Iyi ndirimbo yitwa ‘Hold me Lord’ mu
magambo y'ikinyarwanda bisobanura "Nkomeza Mana", yanditse
muri 2005 ariko iguma mu bubiko.
Uyu muhanzi, avuga ko ubu hari
hageze ho kuyigeza ku bakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza.
‘Hold me Lord’ ni indirimbo yo
gutabaza Imana mu gihe cy’ibibazo, ndetse no kuyishimira ko ibidukemurira.
Uyu muhanzi yagaragaje ko Imana
idahari ‘umuntu yaba ari ubusa’. Yumvikanisha ko ‘iyo tubuze amahoro
tukiyambaza Imana, iradutabara tugatekana’.
Ni indirimbo kandi isaba Imana
gukomeza buri umwe. Ati “Aha ni cya gihe uba wumva umeze neza mu mutima, utuje
mbese wumva neza ko uri kumwe n'Imana. Icyo gihe rero usaba Imana kugukomeza no
kugukomereza ibyo byiza.”
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, uyu
muhanzi avugamo ko Imana ari nziza. Aririmba agira ati “Mana uri nziza, Mana
shimwe, Mfata ukuboko, nkomeza.”
Iyi ndirimbo yari imaze imyaka 17
Eliazar ayibitse mu kabati. Yabwiye INYARWANDA ko iyi myaka ishize kubera ko yashakaga kubanza kuyinononsora.
Ati “Iyi ndirimbo imaze imyaka ingana
itya kuko numvaga nkeneye kuzuza neza ubutumwa buyikubiyemo. Rimwe na rimwe nagiye nshaka kuyijyana muri studio ariko umutima ukambwira uti ba
uretse."
Akomeza ati “Byatumye nandika igitero cyayo cya
nyuma kigira kiti "Uri ubwugamo bwanjye iteka Mana, uri amahoro
yanjye, Mana wee, iyo undi hafi mba mfite byose, Mana yanjye shimwa.”
Eliazar yaherukaga gusohora indirimbo
yise ‘Dutabare Nyagasani’. Ni indirimbo yanditse azirikana intambara ziri hirya
no hino ku Isi. Ati “Nta wundi twagira uretse Nyagasani wenyine.”
Avuga ko iyi ndirimbo ‘Dutabare
Nyagasani’ ndetse na ‘Hold me Lord’ zafasha buri umwe mu buzima bwabo bwa
buri munsi, kuko ‘ari iz'ibihe byose’.
Eliazar yavuze ko akomeje kwandika izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza zafasha abakunzi ba Gospel.
Umuhanzi Eliazar Ndayisabye yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Hold me Lord’
Eliazar yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze imyaka 17, kubera ko yashakaga kubanza kuyinononsora
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOLD ME LORD’ YA ELIAZAR NDAYISABYE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DUTABARE NYAGASANI' YA ELIAZAR NDAYISABYE
TANGA IGITECYEREZO