Buhigiro
Jacques wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka: 'Amafaranga', 'Agahinda karakanyagwa' na 'Nkubaze Primus', urupfe rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022 aho yaguye mu bitaro
bya Gisirikare bya Kanombe ari na ho yari amaze iminsi arwariye.
Mu 2021 aganira na Kigali Today, Buhigiro Jacques yavuze ko yari mu bazamu ba mbere batangiranye na Rayon Sports ahagana mu 1965. Yagize ati: "Njye namenye umupira cyera ku gihe cya Rudahigwa, nakurikiraga amakipe aho yajyaga gukina. Ibyumba habaga ikipe ikinamo Marume witwaga Rusanganwa hakaba na Ngoga nawe wo mu muryango wakinaga umupira ubu atuye i Nyamirambo".
"Ubwo najyaga i
Nyanza mu 1958, nasanze nabo bakina umupira. Rayon Sports yatangijwe
n'abanyeshuri ba Christ Roi, abakinnyi ba Nyanza FC batigeze bajya hanze ndetse
n'abakinnyi ba Gasoro. Icyo gihe rero Rayon Sports yatangiye ndi umwe mu bazamu
bayo nturutse muri Christ Roi."
Buhigiro Jacques ababanye na we bavuga ko yari umugabo uzi kujya inama ndetse wakundaga igihugu
Buhigiro Jacques yitabye Imana amaze imyaka 26 ari impuguke mu kuvura ingingo zimugaye aho yabikoreraga muri sitade Amahoro i Remera, avura abakinnyi b'ikipe z'igihugu; umupira w'amaguru, Volleyball, Basketball, kwiruka ndetse n'indi itandukanye. Buhigiro uvuka mu Karere ka Rurindo, mu 1973 yahungiye mu Burundi agaruka mu Rwanda mu 1995.

Inkuru y'urupfu rwa Buhigiro yamenyekanye kuri uyu wa 4
