Gufasha iteka si uko wowe uba udakeneye gufashwa, ahubwo
bisaba kwigomwa icyo wari ukwiye ukagiha undi ukamwigurana. Mu buzima
rero bwa buri munsi haba hari ibibazo, ariko iyo bigeze ku burwayi bikaba ibindi. Kuri ubu umukobwa uvuka mu
Bugesera Chantal, wanyuze mu mavuriro anyuranye mu Rwanda arasaba ubufasha.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yatangiye agira ati:"Mfite imyaka 26 nkaba nararwaye kanseri yo mu maraso yo mu bwoko bwa ‘acute myeloid leukemia’, Natangiye ndwara umutwe njya kwivuza biza kuvamo anjine bampa ibitaro i Nyamata. Mu gihe cyose namazeyo uburwayi bwanjye bwari butaramenyekana, babonye nkomeje kuremba banyohereza i Kanombe bapimye basanga mfite ikibyimba mu muhogo bampa imiti."
Yongeraho ati:"Mbonye ntacyo iri kumarira kandi haciyeho igihe njya kwa Kanimba, niwe wabonye kanseri anyohereza muri CHUK nabo bakoze ibizamini basanga ni kanseri, bashatse kunyohereza muri FAISAL ariko ubwishingizi nkoresha buba imbogamizi kuko bashakaga ko nivuza ijana ku ijana kandi ntabona ubwo bushobozi."
Agaruka ku buryo yoherejwe mu Buhinde ati:"Nyuma ariko n’ubwo nari ndwariye CHUK, ibizamini byanjye byoherejwe muri FAISAL basanga ni kanseri yo mu maraso ariko yamaze
no kugera mu magufa, nibo bemeje ko igishoboka ari ukuba nahindurirwa umusokoro."
Nyuma n’ubwo bwose ubwishingizi rusange bwa Mutuelle de Santé butari butume abona uko ajya kwivuza, ariko RSSB na MINISANTE bafatanije bamwemereye
kumuvuza mu Buhinde kuko ariho honyine babasha kumuvura, ariko hasigara ikibazo cya
tike n’uburyo bwo kubayo.
Ati:"Nyuma y’uko hamenyekanye indwara mfite, MINISANTE
yanyemereye kuba yamfasha kwivuza mu Buhinde ariko bansabye gushaka tike
izanjyana na musaza wanjye uzampa umusokoro kimwe n’umurwaza, n’ibizadutunga, dukoze
imibare y’igihe tuzamarayo twasanze hakenewe miliyoni 8Frw, nkaba nsaba ubufasha
bw’amafaranga ngo mbashe kwivuza."
Ubusanzwe Chantal yize mu ishuri ry’INDANGABUREZI mu Ruhango, aho yasoreje mu ishami rya Electronic Telecommunication kuri ubu kandi afite umwana
umwe w’umukobwa. Kugeza ubu amafaranga atangwa binyuze ku rubuga rwa ‘saveplus’. Kubindi bisobanuro wahamagara nimero ya Telefone:+250788709004 inanyuzwaho nayo
ubufasha, ibaruye kuri Ufitese Henriette kimwe n’uko wamwandikira kuri email:ufitesehenriette75@gmail.com.
KANDA HANO UTANGE UBUFASHA BWAWE KURI UWINGABIRE CHANTAL UDWAYE KANSERI YO MU MARASO
Uwingabire Chantal arasabwa kujya kwivuza muri uku kwa gatanu

Yari umukobwa wishimye mbere yo gufatwa n'uburwayi wamufasha akongera kugira ubuzima buzira umuze
Afite umwana muto umukeneye, gukira kwe byamuha amahirwe arimo no kurera uwo mwana

Mu Buhinde niho bamwohereje, arasabwa miliyoni 8Frw ngo abashe kwivuza, aragukeneye kandi nta mafaranga aba macye
