Myugariro wa Kiyovu Sports, Irambona Eric Gisa, avuga ko yambitswe ikanzu kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye Se umubyara na bakuru be ndetse n’inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Irambona
Eric w’imyaka 30 y’amavuko, yavukiye mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka
Nyamasheke, mu muryango w’abana barindwi akaba ari na we bucura.
Mu
buhamya bwe, Irambona yasobanuye uburyo yakijijwe no kuba yarahinduwe umukobwa
akambikwa imyenda y’abakobwa bigatuma arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Ati
“Jenoside yabaye mfite imyaka 2, nta sura mfite ya Jenoside muri icyo gihe
ariko umunsi ku munsi ngenda mbona amafoto nk’uwari uhari, twari abana 7
dusigaye turi abana 4, 3 nibo bapfuye na papa yarapfuye icyo gihe.
Njye
banyambitse imyenda y’abakobwa kuko bari bavuze ko bahera ku bahungu bica
hanyuma abakobwa bakicwa nyuma. Babonye njye ndi umukobwa, hanyuma ndokoka
gutyo.
Abasigaye
ni njyewe na mukuru wanjye na bashiki banjye babiri, icyo gihe muri Jenoside
bicaga cyane abahungu, abakobwa bo baravuga ngo bazabagereka cyane kuri
Habyarimana sinzi ukuntu mbyumva gutyo, abapfuye b’iwacu icyo gihe bari
abahungu nanjye nagombaga gupfa kuko nari umuhungu ariko bampinduye umukobwa
kuko nari umwana muto bakinyita izina ry’umukobwa bakanyambika n’ikanzu
abicanyi baza bakavuga ngo uyu ni umukobwa.
Muri
icyo gihe nta muturanyi wabagaho kuko ni we waguhigaga, uko byagenze
twarihishe, aho twihishe baravuze ngo kuko abahungu barimo kubica cyane mureke
aba ngaba bahungire kuri Kiliziya ya Shangi aho abandi barimo kujya, noneho
bakuru banjye baragenda abo ngabo bagiye nibo bapfuye kuko yari nka politiki yo
kubakusanyiriza hamwe kugira ngo babice.
Interahamwe
zahise zijya aho bagiye, batubwiye ko habaga hari intambara kuko barwanaga
n’interahamwe zikaza bakazitera amabuye zigasubirayo kugeza tariki ya 15 Mata
1994 ubwo hazaga igitero kikabica, twe twasigaye twihishe niyo mpamvu
twarokotse”.
Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara kurangira, bari basigaranye na Mama wabo nubwo bitari byoroshye ariko
FARG yarabafashije we n’abavandimwe be babasha kwiga barangiza amashuri yabo.
Irambona avuga ko nubwo yakuze agakina umupira ariko kuva kera zitari inzozi ze
kuko yari afite inzozi zo kuzaba umusirikare kugira ngo arinde umuryango we
ntihazagire umuntu wongera kumukorera ku bagize umuryango we.
Uyu mukinnyi avuga ko kugeza ubu yamaze kwiyubaka ndetse ko umupira w’amaguru akina wamufashije kutigunga kuko yabonye inshuti nyinshi zimuba hafi zigatuma atigunga. Avuga ko sport ari ikintu gikomeye mu buzima bwe. Irambona avuga ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kujya baganira amateka yaranze u Rwanda kugira ngo n’abari bato cyangwa bataravuka, babashe gusobanukirwa neza amateka y’igihugu cyabo.
Irambona Eric avuga ko Abanyarwanda bakwiye kuganira amateka y'igihugu cyabo kugira ngo bafashe abakiri bato
TANGA IGITECYEREZO