RFL
Kigali

#Kwibuka28: Miss Bahati Grace yunamiye Sebukwe wishwe muri Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2022 19:47
1


Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, yunamiye Sebukwe Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, Miss Bahati yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko mu gihe Abanyarwanda bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ‘ndazirikana nkaha icyubahiro Databukwe Raphaël Murekezi wamenyekanye nka Fatikaramu’.

Ku wa 5 Nzeri 2021, nibwo Miss Bahati Grace, yakoreye ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umukunzi we Murekezi Pacifique, akaba umuhungu wa Fatikaramu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu ni umwe mu bo umuhanzi Munyanshoza Dieudonné aririmba mu ndirimbo yo kwibuka yise ‘Nyanza ya Butare’.

Mu butumwa bwe yanyujije kuri Instagram, Miss Grace yavuze ko mu byo azi kuri Sebukwe Fatikaramu, yari umugabo uzwi kandi ukunzwe muri sosiyete. Avuga ko yari ‘umugabo w’umuhanga, w’ubumuntu kandi ufasha abandi’.

Avuga ko yari umubyeyi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikipe ya Rayon Sports, aho nyuma yaje no kuba umutoza.

Miss Grace yavuze ko Fatikaramu ari we washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, kandi ko ari mu bashinze umuryango udaharanira inyungu witwa “Girimpuhwe” wafashije benshi cyane cyane ‘ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA’.

Uyu mugore yavuze ko Sebukwe yagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi n’umuryango we. Avuga ko ‘umurage yasize uzibukwa iteka’.

Fatikaramu yasize abana babiri muri batanu yabyaye. Murekezi Olivier [Ubuheture] ndetse na Murekezi Pacifique [Umuhererezi].

Grace avuga ko aba bana ba Fatikaramu bakuze bakunda umupira w’amaguru nka Se. Murekezi Olivier yeteye ikirenge mu cya Se, akunda abantu kandi akunda gufasha uwo ari we wese.

Ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR Volleyball Club.

Miss Grace yavuze ko umugabo we [Murekezi Pacifique] yakuriye mu murage wa Se, ni umugabo w’icyerekezo, uca bugufi, ufasha abantu, uzi ubwenge kandi witangira umuryango we.

Yanditse abwira Sebukwe ko umurage yasize uzakomeza kubungabungwa ibihe n’ibihe ‘mu gihe tukiri hano ku Isi’.

 

Miss Bahati Grace yunamiye Sebukwe Murekezi Raphaël [Fatikaramu] wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 

Miss Bahati yavuze ko abana ba Fatikaramu bateye ikirenge mu cye, kandi ko umurage yasize urandaranda ibihe n’ibihe 

Bahati Grace yavuze ko Fatikaramu yari umuntu ukunda abantu kandi ukunda gufasha abandi 


Grace Bahati yavuze ko umugabo we Pacifique ari umugabo w’icyerekezo kandi uzi ubwenge

 

Tariki 3 Nzeri 2021, nibwo Murekezi Pacifique yasabye anakwa umukunzi we Miss Grace Bahati







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera devotha2 years ago
    Nibyaga cyiro kwibuka abacu bazize uko bavutse ibibihe nagobiba byoroshye kuribamwe bakorewe ayamahano ndetse nabayabonye nimukomere nizera ntashidi kanyako tuzonjyera tukababona kumunsi wumuzuko nyagasani akomeze asane imitima yakometse kd abakomeze muribyoc





Inyarwanda BACKGROUND