Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, yunamiye Sebukwe Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata
2022, Miss Bahati yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko mu gihe
Abanyarwanda bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ‘ndazirikana
nkaha icyubahiro Databukwe Raphaël Murekezi wamenyekanye nka Fatikaramu’.
Ku wa 5 Nzeri 2021, nibwo Miss Bahati
Grace, yakoreye ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
n’umukunzi we Murekezi Pacifique, akaba umuhungu wa Fatikaramu wishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murekezi Raphaël wamenyekanye nka
Fatikaramu ni umwe mu bo umuhanzi Munyanshoza Dieudonné aririmba mu ndirimbo yo
kwibuka yise ‘Nyanza ya Butare’.
Mu butumwa bwe yanyujije kuri
Instagram, Miss Grace yavuze ko mu byo azi kuri Sebukwe Fatikaramu, yari umugabo
uzwi kandi ukunzwe muri sosiyete. Avuga ko yari ‘umugabo w’umuhanga, w’ubumuntu
kandi ufasha abandi’.
Avuga ko yari umubyeyi, umukinnyi
w’umupira w’amaguru w’ikipe ya Rayon Sports, aho nyuma yaje no kuba umutoza.
Miss Grace yavuze ko Fatikaramu ari
we washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, kandi ko ari mu bashinze umuryango udaharanira
inyungu witwa “Girimpuhwe” wafashije benshi cyane cyane ‘ababana n’ubwandu
bw’agakoko gatera SIDA’.
Uyu mugore yavuze ko Sebukwe yagize
uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi n’umuryango we. Avuga ko
‘umurage yasize uzibukwa iteka’.
Fatikaramu yasize abana babiri muri
batanu yabyaye. Murekezi Olivier [Ubuheture] ndetse na Murekezi Pacifique
[Umuhererezi].
Grace avuga ko aba bana ba Fatikaramu
bakuze bakunda umupira w’amaguru nka Se. Murekezi Olivier yeteye ikirenge mu
cya Se, akunda abantu kandi akunda gufasha uwo ari we wese.
Ni umwe mu bakinnyi bakomeye
b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR
Volleyball Club.
Miss Grace yavuze ko umugabo we [Murekezi
Pacifique] yakuriye mu murage wa Se, ni umugabo w’icyerekezo, uca bugufi,
ufasha abantu, uzi ubwenge kandi witangira umuryango we.
Yanditse abwira Sebukwe ko umurage
yasize uzakomeza kubungabungwa ibihe n’ibihe ‘mu gihe tukiri hano ku Isi’.
Miss Bahati Grace yunamiye Sebukwe Murekezi Raphaël [Fatikaramu] wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Miss Bahati yavuze ko abana ba Fatikaramu bateye ikirenge mu cye, kandi ko umurage yasize urandaranda ibihe n’ibihe
Bahati Grace yavuze ko Fatikaramu yari umuntu ukunda abantu kandi ukunda gufasha abandi
Grace Bahati yavuze ko umugabo we
Pacifique ari umugabo w’icyerekezo kandi uzi ubwenge
Tariki 3 Nzeri 2021, nibwo Murekezi
Pacifique yasabye anakwa umukunzi we Miss Grace Bahati
TANGA IGITECYEREZO