#Kwibuka28: Nirere Shanel yasohoye andi mashusho y’indirimbo ‘Araho’ y'ukuntu abarokotse Jenoside biyubaka

Imyidagaduro - 07/04/2022 9:05 PM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka28: Nirere Shanel yasohoye andi mashusho y’indirimbo ‘Araho’ y'ukuntu abarokotse Jenoside biyubaka

Umuhanzikazi Nirere Shanel ukorera umuziki mu Bufaransa, yasohoye andi mashusho yihariye y’indirimbo ye yise “Araho " yatuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ku wa 31 Werurwe 2022, ni bwo bwa mbere Nirere yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo nyuma y’amezi icyenda yari ashize ayisohoye mu buryo bw’amajwi.

Ubu, yasohoye andi yakoze mu buryo buzwi nka ‘animated’ yakoze afatanyine na Inkstain ikorera mu Rwanda hamwe na À la plage ikorea mu Bufaransa.

Nirere yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gukora amashusho y’iyi ndirimbo mu buryo bushushanyije "kugira ngo nsindagire uburyo abarokotse bahisemo kwiyandikira amateka biyubaka, biteza imbere kandi badaheranwa n'agahinda".

Akomeza ati “Guhitamo kwongera kubaho, guhitamo kwongera kubona urumuri. Guhitamo kwongera kwishima aho guheranwa n'agahinda."

Uyu muhanzikazi yavuze ko "gushushanya no kwandika biduha ububasha n'imbaraga zo guha icyerekezo amateka n'ibyifuzo byac"’.

Ati: “Tukandika urwibutso rw'abacu, tugashushanya icyizere n'uburumbuke, tugashyiramo amabara y'ibyishimo no kugira neza."

Nirere yakomeje buri wese muri ‘ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.’ Avuga ko indirimbo ‘Araho’ imuha ‘ishusho y'aho twavuye, aho tugeze n'aho tugana’.

Ni ubuhamya bw'ubudaheranwa bw'abarokotse bumuha icyizere bukamubera icyitegerezo mu guharanira no gukomeza kubaho. 

Araho kandi ni ishusho y'uko amashami yashibutse kandi yeza imbuto z'urukundo, imbuto z'ubumwe n'imbuto z'ubworoherane.

Ni intashyo z'urukundo n'urukumbuzi ‘ku bacu bavukijwe ubuzima ikaba isezerano ry'uburyo tubibuka kandi tuzahora tubibuka’. Ati “Ntibazazima duhari." 

Nirere Shanel yavuze ko iyi ndirimbo ‘Araho’ yayituye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Nirere yavuze ko indirimbo ‘Araho’ imuha ‘ishusho y'aho twavuye, aho tugeze n'aho tugana’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'ARAHO’ YA NIRERE SHANEL

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA ‘ARAHO’AKOZE MU BURYO BWA CARTOON

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...