Kuri iyi nshuro, ibikorwa byo kwibuka
birakorwa hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibikorwa byo kwibuka
ntibigomba kurenza amasaha abiri igihe abantu bateraniye hamwe nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe).
Abayobozi mu bihugu bitandukanye byo
ku Isi bifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe batanga ubutumwa, bavuga ko buri
wese akwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Mukuru
w’Umuryango w’’Abibumbye António Guterres, yibukije abatuye Isi kwimika
ubumuntu, bakirinda urwango rwaganisha mu bwicanyi nka Jenoside yakorewe
Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu
Bwongereza nabo bifatanyije n’u Rwanda mu mashusho bashyize ahagaragara basobanura icyo Kwibuka
bisobanuye, bagaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku
nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse abayobozi n’abahanzi
b’Abanyarwanda bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure, abo mu mahanga barimo Ali
Kiba umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania nabo bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane,
uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto yanditseho #Kwibuka28, agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo
kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] ni umwe mu
bahanzi bo mu bihugu by’amahanga bagaragaza ko bakurikirana gahunda nyinshi
zibera mu Rwanda. Buri mwaka, yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ali Kiba yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda
kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
