Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane
tariki 7 Mata 2022, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu
Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kugera ku rwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirikarengane zishwe
muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyunguye mu rwibutso.
Nyuma bashyize indabo ku mva
zishyunguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 iruhukiye muri uru rwibutso. Perezida
Kagame na Madamu kandi benyegeje urumuri rw’icyizere, batangiza icyumweru cyo
kwibuka.
Urumuri rw’icyizere ni ikimenyetso
cy’ubutwari bw’Abanyarwanda mu gukomeza kwiyubaka nyuma y’imyaka 28 ishize.
Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo
kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, witabiriwe n’abahagarariye
ibihugu byabo mu Rwanda, uhagarariye umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside
mu Rwanda (IBUKA), n’uwari uhagarariye Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside
yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo.
Kwibuka ku nshuro ya 28 abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe hari ingamba zidasanzwe zo guhangana
n'icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda
n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) iherutse gutangaza ko ‘bitewe n'uko
igihugu kikiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, muri gahunda zo #Kwibuka28
uyu mwaka ntabwo hazabaho urugendo rwo kwibuka #Walktoremember. Umugoroba wo
kwibuka nawo uzabera muri studio za Televiziyo Rwanda.’
Ibikorwa byo #Kwibuka28 mu minsi 100 bizarangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n'ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
AMAFOTO YO GUTANGIZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO
Perezida Kagame na Madamu Jeannette
Kagame bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku mva bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside








































AMAFOTO: Village Urugwiro