Umuziki ni umwe mu myuga umuntu yakwifuza gukora kandi agahirwa. Kuwukora warawize, biba akarusho. Uretse ko hari abatarakandagiye mu ishuri bahiga benshi bawize.
Uretse kwiga gucuranga ibicurangisho
by’umuziki nka piano, gitari n’ibindi, abiga umuziki banigishwa uko babyaza
umusaruro impano zabo, uko bishakira amasoko, uko baganira n’abakiriya, uko
babwiye kwitwara imbere y’ababahanze amaso n’ibindi.
Banigishwa urunyuranye rw’umuziki
bikabafasha kwisanga ku isoko mu buryo bwuzuye. Kimwe mu byo benshi bagiye
bagaragaza ni ukuba umuziki wo mu Rwanda utarimo abakobwa benshi, n’ababashije
kuwugeramo ntibatinda ahanini bitewe n’ibicantege.
Mu mpera za 2021, umuhanzikazi Immaculate
Kandathe [Kandathe] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje mu
Rwanda mu biruhuko, aho yasuye umuryango we n’inshuti anahafatira amashusho y’indirimbo
ziri kuri album ye nshya.
Uyu mugore akora umuziki w’indirimbo
zihimbaza Imana. Ku mutima we, yahoranaga icyifuzo cy’uko umunsi umwe binyuze mu
byo Imana yamuhaye azahindura ubuzima bwa bamwe, ariko ntiyari azi uburyo
azabikora.
Mu rwego rwo kurushaho kumenya u
Rwanda, Kandathe yasuye inzego za Leta harimo n’Inteko y’Umuco bamubwira ko
kimwe mu bibazo bihari ari abakobwa babuze ubashyigikira kugera ku nzozi zabo, by’umwihariko
abafite impano y’umuziki.
Yabwiye INYARWANDA ko muri we yahise yumva ko igihe kigeze cyo gushyira mu bikorwa umuhigo yahigiye Imana. Ati “Ubundi inzozi zanjye byari ugufasha abana b’abakobwa batishoboye, gusa nari ntaramenya ese nzabafasha mu buhe buryo? Ese ni iki nakora kubwabo?
Ati “Nahise numva y’uko za nzozi
zanjye zibaye impamo. Numva ko hari icyo ngomba gukora nkabasha kubafasha
[Abakobwa] kugira ngo nabo bazagire icyo bigezaho mu buzima bwabo.”
Umukobwa wiyandikisha asabwa kohereza
amashusho y'umunota umwe aririmba indirimbo ashaka anacuranga, agomba kuba
atuye muri Kigali ndetse yararangije amashuri yisumbuye. Kwiyandikisha
bizarangira tariki 15 Mata 2022.
Kanda hano ubashe kwiyandikisha:
Aba bakobwa bazajya bigira mu ishuri
ry’umuziki rya Balymus Music School riherereye muri Kigali. Ritanga amasomo yo kwigisha gucuranga
paino, gitari na Solfege.
Umuyobozi w’iri shuri, Bimenyimana Alphonse
yabwiye INYARWANDA ko bishimiye kubona umuterankunga nka Kandathe wiyemeza
gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda.
Avuga ati “Amasezerano twakoranye na
Kandathe agamije guteza imbere muzika y’umwuga mu banyarwandakazi hagamijwe
guhanga imirimo mishya mu rubyiruko.”
Yakomeje avuga ko abakobwa bashaka
kwiyandikisha bagomba kuba bujuje ibisabwa. Akomeza ati “Icyo tubasaba ni ukuba
bujuje ibisabwa twabishyize muri ‘Link’ bakoresha biyandikisha kuko tuzareba
niba babyujuje.”
Muri muzika, Kandathe aherutse
gutangaza ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere.
Ni nyuma y’imyaka ibiri ari mu
rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Iyi album ye izaba iriho indirimbo
esheshatu yafatiye amashusho ubwo aheruka mu Rwanda mu mpera za 2021.
Avuga ko yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize iyi album, ahereye kuri ‘Ndu ubuzima’ ndetse na ‘Ni umwami’ aherutse gushyira hanze.
Kandathe yagiranye amasezerano n’ishuri Balymus Music yo kwishyurira amafaranga y’ishuri abakobwa batanu babuze ubushobozi
Abanyeshuri bazigishwa amasomo arimo gucuranga Piano, gitari n’abandi azabafasha gukora umuziki mu buryo bw’umwuga
Alphonse yavuze ko biyemeje guteza imbere muzika y’umwuga mu banyarwandakazi hagamijwe guhanga imirimo mishya mu rubyiruko
Mu 2021, iri shuri ryatanze
impamyabumenyi za mbere ku banyeshuri basoje amasomo yabo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI UMWAMI’ YA KANDATHE
TANGA IGITECYEREZO