Kigali

Ukraine: Umuyobozi w'akarere wiciwe rimwe n'umuryango we basanzwe mu rwobo rwa metero 45

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:5/04/2022 22:48
0


Umuyobozi w’akarere ka Motyzhyn muri Ukraine n'umuryango we barashimuswe, baricwa ndetse bajugunywa mu rwobo rurerure nk'uko inkuru ya New York Post ibitangaza.



Amashusho y’icyogajuru yahungabanije benshi, yerekanye umwobo ufite uburebure bwa metero 45 wahinduwe imva rusange yacukuwe muri aka gace, kegeranye n'umujyi wa Bucha watikiriyemo abatari bake.

Ubu bwicanyi bwaguyemo ababarirwa muri 300, bwanapfiriyemo Madame Olga Sukhenk wayoboraga Motyzhyn ndetse n'umugabo we kimwe n'umuhungu we.

Olga Sukhenk n’umuryango we byaketsweho ko bashimuswe n’ingabo z’ u Burusiya ku wa 23 Werurwe, kimwe n'abandi baturage.

Umwobo warimo Olga Sukhenk n'umuryango we, wanagaragayemo imirambo y'abandi bantu batanu barambaraye hasi barimo abari baboshywe amaboko n'amaguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND