Abahanzikazi Charly na Nina bahembye abanyempano b’abakobwa bahize abandi mu marushanwa ya “#Lavender1millionchallenge’’, babashyikiriza Miliyoni imwe n’ibihumbi 100 y'amanyarwanda byongereweho nyuma y’uko hari itsinda ryagaragaje impano idasanzwe yo kubyina.
Bisabye iminsi 20 gusa kugira ngo abanyempano 30 bavemo bane bahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 100 yatanzwe n’itsinda ry’abahanzikazi rya Charly na Nina mu irushanwa ryari ryashyiriyeho umwana w’umukobwa mu rwego rwo kumuteza imbere no kumutinyura.
Mu cyumba cya L’Espace niho habereye ibirori byo gutoranya abakobwa bari mu irushanwa rya ‘One Million Challenge’ kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mata 2022, aho abakobwa 30 aribo bari batoranyijwe nyuma yo kwerekana impano zitandukanye zirimo gushushanya, kubyina, kuririmba, gukina filime n’izindi.
Abakobwa 30 bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Gaelle Gisubizo akaba ari nawe muyobozi wa Dope Apps Ltd ifite mu nshingano Charly na Nina, umuhanzikazi Bukuru Christiane ndetse na Rwibutso Judith.
Muri abo bakobwa bafite impano harimo umubyeyi waje uhagarariye umwana we witwa Shillo bitewe n’uko we ari ku masomo bitamukundiye kuza. Uyu mubyeyi yahawe umwanya yerekana amashusho y’impano umwana we yagaragaje.
Kayitesi Yvonne (Tessy) umunyamakuru wa Isango Star niwe wari uyoboye ibirori byo guhemba abanyempano
Hari kandi Murekatete wavuze ko ari umukozi wo mu rugo ariko bitamuteye ipfunwe na gato kuza kwerekana impano ye, na cyane ko ngo akunda Charly na Nina cyane ndetse ari ubwa mbere ababonye amaso ku maso, maze Charly na Nina baramuhobera arishima cyane.
Nyuma y’uko abakobwa bose uko ari 30 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, abagize akanama nkemurampaka bahawe umwanya bajya guteranya amajwi y’abanyempano bose kugira ngo hamenyekane uwahize abandi akegukana ibihumbi 500, umukurikiye agahembwa ibihumbi 300 naho uwa gatatu agahabwa ibihumbi 200.
Mu gihe abagize akanama nkemurampaka bari bagiye guteranya amajwi, itsinda rya Charly na Nina ryahawe umwanya n’uwari uyoboye umuhango maze riganiriza abanyempano bose, nyuma yo kubaganiriza abanyempano babajije ibibazo Charly na Nina ndetse baza no kubasusurutsa.
Abagize akanama nkemurampaka
Nyuma y’uko itsinda rya Charly na Nina risusurukije abari aho bose, akanama nkemurampaka kagarutse maze gatangaza abahize abandi mu banyempano bagera kuri 30 bari babukereye, ndetse banagaragaza impano zabo.
Uwari ukuriye akanama nkemurampaka, Gaelle Gisubizo yabwiye abanyempano bose ko bakoze neza ndetse byabagoye guhitamo, abamenyesha ko habayeho impinduka zo kuba hari butoranywe abanyempano 3 ariko bongeyemo uwa kane kubera ko babonye nawe yakoze cyane.
Mbere yo guhitamo abanyempano 4, babanje guhamagara abanyempano icumi maze babemerera kubitaho no kubakurikirana bitewe n’uko bose bagaragaje impano zidasanzwe, muri abo harimo:
Yagaragaje impano yo kubyina
1. Ndayishimiye Rachel: Yagaragaje impano yo kuririmba
2. Kanyana Nadine: Yagaragaje impano yo gukora imyenda akaba ari nawe wari wambitse Charly na Nina
3. Linca Lilly: Yagaragaje impano yo gushushanya
4. The Queens: Bagaragaje impano yo kubyina
5. Diane: Yagaragaje impano yo gushushanya
6. Ruth: Yagaragaje impano yo gukora ikawa
7. Ignacienne: Yagaragaje impano yo gukora ibipupe
8. Kanyange Louise
9. The Eazy
10. Murekatete: Yagaragaje impano yo gukina Filime.
Aba banyempano 10 ni nabo bavuyemo abanyempano 4 bahize abandi ari bo bahawe Miliyoni n’ibihumbi 100. Ku mwanya wa 4 hajeho The Queens bahawe ibihumbi ijana nyuma yo kugaragaza impano yo kubyina akaba ari nabo bongereweho.
Kanyana ni we wambitse Charly na Nina
Linca Lydie yabaye uwa gatatu, ahabwa igihembo cy’ibihumbi 200 Frw. Kanyana Nadine yabaye uwa kabiri nyuma yo kugaragaza ubwiza bw’imyenda akora ndetse ni na we wambitse Charly na Nina. Uwahize abandi bose ni Ndayishimiye Rachel wegukana igihembo cy’ibihumbi 500 Frw, nyuma yo kugaragaza impano yo kuririmba akanyura benshi.
Mu kiganiro Charly na Nina bagiranye na INYARWANDA nyuma yo guhemba aba banyempano, bavuze ko abanyempano bahari ahubwo ikibura ari abantu babafasha, bavuga ko bazakomeza kugenda bafasha umwana w’umukobwa nk’uko babyiyemeje.
Yasutse amarira amaze kubona Charly na Nina
Tariki 17 Werurwe 2022, ni bwo hatangijwe amarushanwa ya ‘Lavender One Million Challenge’, buri wese wifuza gutsindira aya mafaranga yari yasabwe kwifata amashusho y’umunota umwe ari kuririmba, kubyina cyangwa ibindi byose yaba akorera mu ndirimbo nshya ya Charly na Nina ‘Lavender’, akayashyira kuri Instagram ye agakora ‘Tag’ kuri konti yabo ya Instagram ari na ko akoresha Hashtag ya #Lavender1millionchallenge.
Uyu mukobwa yabyinnye karahava
Abanyempano bari benshi banaherekejwe
Ubwo baganirizaga abanyempano
Nina yishimiwe n'abanyempano
Charly yasusurukije abanyempano
Rwibutso Judith avuga ibyo bagendeyeho babatoranya
Gaelle Gisubizo umuyobozi wa Doppe apps atangaza abanyempano bahize abandi
Tessy yanyuzagamo akabyina indirimbo Lavender
Ubwo hari hamaze gutoranywa abanyempano 10 muri 30
Abanyempano 4 bari bamaze guhabwa ibihembo bafata amafoto na Charly na Nina
TANGA IGITECYEREZO